skol
fortebet

Antoine Hey yatangaje byinshi ku mukino afitanye na Nigeria

Yanditswe: Friday 12, Jan 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yatangaje ko abakinnyi be biteguye kwitwara neza mu mukino wa mbere Amavubi azahura na Nigeria ku wa mbere Taliki ya 15 Mutarama 2018 kuri stade ya Ibn Batouta mu mugi wa Tangier saa 21h30.
Ibi umutoza w’ikipe y’igihugu yabitangarije abanyamakuru nyuma y’umukino wa gicuti yanyagiwe na Algeria ibitego 4-1 ku wa Gatatu.
Yagize ati “Umukino wa gicuti nta ngaruka ugira ku watsinzwe kuko twe duhanze amaso umukino wo ku wa mbere na Nigeria.Turiteguye (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yatangaje ko abakinnyi be biteguye kwitwara neza mu mukino wa mbere Amavubi azahura na Nigeria ku wa mbere Taliki ya 15 Mutarama 2018 kuri stade ya Ibn Batouta mu mugi wa Tangier saa 21h30.

Ibi umutoza w’ikipe y’igihugu yabitangarije abanyamakuru nyuma y’umukino wa gicuti yanyagiwe na Algeria ibitego 4-1 ku wa Gatatu.

Yagize ati “Umukino wa gicuti nta ngaruka ugira ku watsinzwe kuko twe duhanze amaso umukino wo ku wa mbere na Nigeria.Turiteguye cyane kandi tumeze neza,sitwe tuzarota uwo munsi ugera.”

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze ko batahungabanyijwe no kunyagirwa ibitego 4 kuko bagerageje gukora amahirwe menshi y’ibitego ariko ntibayabyaze umusaruro.

Amavubi yageze amahoro mu mugi wa Tangier aho agomba gukinira imikino yayo yo mu itsinda C uko ari 3.

Ibitekerezo

  • azahora mwigerageza kuva muri cecafa up today,Nigeria nimutsinda azavugako ari kwitegura Libya!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa