skol
fortebet

Antoine Hey yatangaje intego azajyana muri CECAFA

Yanditswe: Monday 27, Nov 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi Antoine Hey aratangaza ko intego y’ibanze bazajyana mu mikino ya CECAFA 2017 ari ukuryegukana dore ko ikipe y’igihugu iheruka igikombe mu mwaka wa 1999.
Uyu mutoza yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo ku munsi w’ejo aho yavuze ko nubwo benshi bavuga ko Amavubi agiye muri CECAFA mu rwego rwo gutegura CHAN we agiye gushaka n’iki gikombe cyabereye ingorabahizi Amavubi ahora atsindirwa ku mukino wa nyuma.
Yagize ati “CECAFA tugomba kuyifata (...)

Yagize ati “CECAFA tugomba kuyifata nk’irushanwa rikomeye. Rizaba ari irushanwa ryo kwitondera. Tugomba kuryitwaramo neza kuko u Rwanda rwatwaye igikombe inshuro imwe muri 1999.Dufite intego yo kwitwara neza muri Kenya kugira ngo twiyongerere icyizere cyo kuzitwara neza mu mikino ya CHAN izaba umwaka utaha.

Uyu mutoza yatangaje ko yifuza gukuraho amateka mabi ku Rwanda yo guhora rutsindirwa ku mukino wa nyuma dore ko Amavubi amaze kuhatsindirwa inshuro 6.

Abakinnyi 23 bahamagawe
Abanyezamu:
Kimenyi Yves (APR FC), Nzarora Marcel (Police FC) na Eric Ndayishimiye (Rayon Sports Fc).

Ba Myugariro: Rugwiro Herve (APR FC), Omborenga Fitina (APR FC), ImanishimweEmmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).

Abo hagati: Bizimana Djihad (APR FC), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshimiyimana Amran (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports).

Abataha izamu: Nshuti Innocent (APR FC), Sekamana Maxime (APR FC), Mico Justin (Police FC), Biramahire Abeddy (Police FC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa