skol
fortebet

Antoine Hey yatangaje ko atababajwe no gutsindwa na Zanzibar

Yanditswe: Wednesday 06, Dec 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu yatangaje ko atigeze ababazwa no gutsindwa na Zanzibar yamunyagiye 3-1, ku munsi w’ejo aho yatangaje ko intego ze yazigezeho zo kwitegura imikino ya CHAN izaba umwaka utaha.
Uyu mutoza uvuga ko CECAFA ayifata nk’imyitozo iri kumufasha kwitegura imikino ya CHAN izabera muri Maroc muri Mutarama umwaka utaha,yatangarije abanyamakuru ko nubwo yanyagiwe ibitego 3-1 na Zanzibar we abona yarageze ku ntego ze zo kwitegura CHAN 2018 cyane ko yahaye amahirwe yo gukina (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu yatangaje ko atigeze ababazwa no gutsindwa na Zanzibar yamunyagiye 3-1, ku munsi w’ejo aho yatangaje ko intego ze yazigezeho zo kwitegura imikino ya CHAN izaba umwaka utaha.


Uyu mutoza uvuga ko CECAFA ayifata nk’imyitozo iri kumufasha kwitegura imikino ya CHAN izabera muri Maroc muri Mutarama umwaka utaha,yatangarije abanyamakuru ko nubwo yanyagiwe ibitego 3-1 na Zanzibar we abona yarageze ku ntego ze zo kwitegura CHAN 2018 cyane ko yahaye amahirwe yo gukina abakinnyi bashya batakinnye ku mukino wa mbere u Rwanda rwatsinzwe na Kenya 2-0.

Yagize ati “Yego gutsindwa ntawe bishimisha ariko n’isomo rikomeye abakinnyi bacu bize kandi twishimiye guha amahirwe yo gukina abakinnyi bacu kandi turi hano kugira ngo dufashe abakinnyi bacu kumenyera no kwitegura imikino ya CHAN iri imbere.Twishimiye iyi mikino CECAFA kuko iri kudufasha guha abakinnyi bacu umwanya wo gukina.

Antoine Hey yatangaje ko agiye gukomeza kumenyereza abakinnyi ndetse mu mukino ukurikira u Rwanda ruzakina na Libya azakoresha umunyezamu wa 3 kugira ngo buri mukinnyi wese bone umwanya ndetse buri wese yigirire icyizere.

Amavubi amaze gutsindwa imikino 2 ndetse niyo kipe imaze gutsindwa ibitego byinshi kuko imaze kwinjizwa ibitego 5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa