skol
fortebet

Antoine Hey yijeje abanyarwanda ko azasezerera Uganda

Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey aratangaza ko Amavubi yiteguye gusezerera Uganda mu mikino yo gushaka itike ya CHAN 2018 igeze ku cyiciro cya nyuma.
Amavubi azacakirana na Uganda mu kwezi gutaha,agiye gukomeza imyitozo ityaye izatuma bikura mu nzara za Uganda ikunda gusezerera u Rwanda cyane.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino wo ku wa gatandatu wahuje u Rwanda na Tanzania uyu mutoza Hey yatangaje ko nubwo hari byinshi byo gukozora Amavubi agiye gukora ibishoboka byose akabona (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey aratangaza ko Amavubi yiteguye gusezerera Uganda mu mikino yo gushaka itike ya CHAN 2018 igeze ku cyiciro cya nyuma.

Amavubi azacakirana na Uganda mu kwezi gutaha,agiye gukomeza imyitozo ityaye izatuma bikura mu nzara za Uganda ikunda gusezerera u Rwanda cyane.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino wo ku wa gatandatu wahuje u Rwanda na Tanzania uyu mutoza Hey yatangaje ko nubwo hari byinshi byo gukozora Amavubi agiye gukora ibishoboka byose akabona itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN.

Yagize ati “turishimye kuba tugeze muri iki cyiciro gikurikiraho.Intego yacu ni ukubona itike itwerekeza muri Kenya.Tugiye gukora cyane kuko umukino tuzakina na Uganda uzaba ukomeye cyane.”

Nubwo u Rwanda rwasezereye Tanzania rufite byinshi byo gukosora kuko ubusatirizi bwarwo nta cyizere butanga ndetse kuba umunyezamu Bakame atazagaragara mu mukino ubanza n’ikibazo gikomeye kuko uyu musore afite ubunararibonye mu mikino mpuzamahanga.

Izarokoka hagati y’u Rwanda na Uganda izahita ibona itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN ozabera muri Kenya Guhera ku italiki ya 11 Mutarama kugeza taliki ya 02 Gashyantare 2018.

Ibitekerezo

  • Bakame si I kibazo kuko nabandi bazamu barahari kandi nabo ni inararibonye

    ntabarutaha izamu twifitiye nibongere bashakakashake muyandi ma equipe rwose naho ubundi abagande ntituzabava imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa