Kigali

Antonio Conte yandagaje Mourinho kubera amagambo mabi aheruka kumuvugaho

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 January 2018 Yasuwe: 313

Umutoza w’ikipe ya Chelsea yatutse Jose Mourinho wa Manchester United ko ari akagabo gato kavuga katabanje gutekereza nyuma y’amagambo yamuvuzeho mbere y’umukino wahuje Manchester United na Derby County.

Antonio Conte yababajwe n’amagambo yavuzwe na Mourinho ubwo yavugaga ko we atazigera agurisha imikino (Match Fixing) nkuko byagendekeye Conte ubwo yari mu ikipe ya Juventus ndetse ko we atirirwa yiruka ku murongo w’ikibuga atanga amabwiriza ku bakinnyi nkaho nta cyizere abafitiye.

Nyuma y’umukino wa Chelsea yanganyije na Norwich City 0-0,Conte yabwiye abanyamakuru ko Mourinho atazi neza ibyamubayeho, kuko nyuma yo gushinjwa ibyo kugurisha imikino yaburanye urukiko rugasanga ari umwere ndetse ko ntacyo ari cyo muri iki gihe no mu gihe kizaza.

Yagize ati “Ukuri ni uko nahaniwe ko ntatanze amakuru ku gihe ku bijyanye no kugurisha imikino kandi nagizwe umwere n’urukiko.Mbere yo gusebya umuntu wakagombye kumenya amakuru neza.Mourinho ni akagabo gato katabanza kumenya amakuru.Ndamuzi neza mu myaka ishize yari umuntu uciriritse kandi azahora aciriritse.Muramuzi mwese ko urwego rwe ruri hasi,icyo namusaba ni ukujya atekereza mbere yo kuvuga.”

Mbere y’uko Mourinho avuga kuri Conte ko aba ameze nk’umunyarwenya iyo ari gutoza,Conte yavuze ko Mourinho arwaye indwara ya Dementia ituma yibagirwa ibyo yakoze, ikunze kuzahaza abageze mu za bukuru.

Ubushyamirane bw’aba batoza bombi bukomeje gufata indi ntera nubwo bahuriye ku gutoza Chelsea no gutoza amakipe akomeye yo muri shampiyona y’u Butaliyani Serie A ndetse buzakomeza umukino uzahuza aya makipe yombi taliki ya 25 Gashyantare uyu mwaka.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Wenger yavuze amagambo mabi kuri Guardiola baracakirana kuri iki...

Umutoza w’ikipe ya Arsenal,Arsene Wenger yatangaje ko abavuga ko umutoza...
24 February 2018 Yasuwe: 935 0

Karekezi arashaka kwihorera kuri APR FC iherutse kumutsinda

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yababajwe no gutsindwa na APR...
24 February 2018 Yasuwe: 1438 0

Migi yatangaje uko APR FC ihagaze mbere yo guhura na Rayon Sports

Kapiteni w’ikipe ya APR FC Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko APR FC...
24 February 2018 Yasuwe: 985 0

Amafoto y’umwana Rooney aherutse kubyara ari guca ibintu hirya no hino...

Umugore wa Wayne Rooney rutahizamu w’ikipe ya Everton,Coleen yashyize hanze...
23 February 2018 Yasuwe: 2263 0

Biravugwa ko Lydia Ludic ishobora kurega Rayon Sports muri CAF iyishinja...

Amakuru adafitiwe gihamya aturuka mu Burundi ni uko ikipe ya Lydia Ludic...
23 February 2018 Yasuwe: 6059 8

Umupolisi yapfiriye kuri stade kubera gushyamirana kw’abafana

Umupolisi yishwe n’umutima ubwo yageragezaga guhosha imvururu zari hagati...
23 February 2018 Yasuwe: 1641 0