skol
fortebet

Antonio Conte yatangaje amagambo akomeye ku ikipe ya Tottenham

Yanditswe: Thursday 27, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Umutoza w’ikipe ya Chelsea umutaliyani Antonio Conte yatangaje amagambo yatunguye abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi aho yavuze ko atumva neza icyo ikipe ya Tottenham iharanira cyane ko abona ari ikipe yatwara ibikombe iramutse ibishatse.
Uyu mutoza watwaye igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza umwaka ushize mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko iyi kipe abona yifata nk’ikipe iciriritse kandi ifite abakinnyi bakomeye nka Harry Kane na Dele Alli nawe ubwe yumva yifuza gukorana nabo.
Yagize (...)

Yagize ati “Tottenham ifite abakinnyi beza kuko bafite Harry Kane mbona nk’umwe muri ba rutahizamu beza ku isi ndetse uwansaba kugura rutahizamu niwe nashaka bwa mbere kuko ni rutahizamu wujuje ibyangombwa byose.Kuri njye mbona yagura miliyoni 100 z’amapawundi gusa icyo nibaza ni ukuntu kudatwara igikombe kwa Tottenham bifatwa nk’ikintu gisanzwe.Iyo itagiye mu mikino ya Champions League bifatwa nk’ibisanzwe,iyo ivuyemo rugikubita mu mikino ya Europa League bifatwa nk’ibisanzwe mu gihe amakipe nka Chelsea, Manchester United,Manchester City ,Arsenal bifatwa nk’igikuba cyacitse.Yego buri kipe iba ifite icyo iharanira gusa ikibazo nibaza ese Tottenham iba iharanira iki”.

Uyu mutoza yavuze kandi ko abona iyi kipe iri mu makipe akomeye ku buryo iramutse ikangutse byazagorana kuyambura igikombe ndetse ashimangira ko abona itiha intego zikomeye nko gutwara igikombe cya shampiyona no kugera kure mu mikino ya UEFA Champions League kandi yabigeraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa