skol
fortebet

Antonio Conte yatangaje benshi kubera amagambo yavuze nyuma yo gutwara FA Cup

Yanditswe: Sunday 20, May 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Chelsea FC Antonio Conte yavuze amagambo yatumye benshi bamufata nk’umwirasi ubwo yavugaga ko ari kabuhariwe mu gutsinda ndetse buri gihe akora akazi ke neza.

Sponsored Ad

Uyu mutoza utaritwaye neza mu mikino ya shampiyona ishize kuko yarangije ku mwanya wa 5 bigatuma abura mu makipe 4 azakina imikino ya UEFA Champions League,yaraye yishumbushije FA Cup ubwo yatsindaga Manchester United igitego 1-0 cyatsinzwe na Eden Hazard bituma atangaza amagambo yatunguye benshi.

Yagize ati “Ushobora kuvuga ibyo ushaka byose, ariko ndi kabuhariwe mu gutsinda.Nabyerekanye nkigera mu Bwongereza,ubwo nafashaga ikipe ya Chelsea yari ku mwanya wa 10 gutwara igikombe cya shampiyona.Uyu munsi nabwo nabyerekanye kuko twongeye gutwara igikombe.Nishimiye abakinnyi banjye n’abafana ndetse ndishimye muri iyi kipe.Ndakeka ko icyemezo cyo kumpa akazi cyari gikwiriye, kuko mu myaka 2 maze mu ikipe ntwaye ibikombe 2.”

Benshi bavuze ko aya magambo Conte yatangaje yayabwiraga abayobozi ba Chelsea kuko bimaze iminsi bivugwa ko ashobora kwirukanwa kubera umusaruro mubi yagize muri shampiyona y’uyu mwaka ndetse no kutumvikana kwa hato na hato n’abakinnyi aho abarimo David Luiz bakuwe mu ikipe ibanza mu kibuga.

Conte yasabye imbabazi abafana ba Chelsea kubera ko yananiwe gufasha ikipe kugera mu mikino ya UEFA Champions League,gusa avuga ko abakinnyi be batanze ibyo bari bafite byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa