skol
fortebet

Antonio Conte yatwaye FA Cup 2018 yiyunga n’abafana ba Chelsea FC [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 19, May 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea yatsinze Manchester United igitego 1-0 ku muniko wa nyuma wa FA Cup, ibasha kurangiza umwaka w’imikino itwaye igikombe ,nyuma y’umwaka mubi yagize muri shampiyona watumye ibura amahirwe yo kwerekeza mu mikino ya UEFA Champions League.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hari hateganyijwe umukino wa nyuma wa FA Cup,wahiriye Chelsea kuko yatsinze Manchester United igitego 1-0 cyatsinzwe na Eden Hazard kuri penaliti ku munota wa 22 w’umukino, nyuma yo gutegerwa mu rubuga rw’amahina na Phil Jones.

Chelsea yatangiye umukino isatira ndetse abakinnyi bayo bo hagati bambura imipira ku buryo bworoshye aba Manchester United,biza kuyifasha ku munota wa 22 ubwo Hazard yacaga mu rihumye myugariro Jones binjirana mu rubuga rw’amahina aramutega,umusifuzi Micheal Oliver yemeza penaliti yatewe neza n’uyu Mubiligi.

Chelsea yahise isubira inyuma irugarira cyane byatumye ikipe ya Manchester United itangira kugariza izamu ryayo ariko ba myugariro barimo Cahill na Rudiger babyitwaramo neza,igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Mu gice cya kabiri Manchester United yaje yariye karungu isatira Chelsea karahava, ndetse igenda ibona uburyo bukomeye cyane, Rashford wari wakinnye asatira kubera imvune ya Lukaku ntabyitwaremo neza.

Manchester United yabonye igitego ku munota wa 62 ubwo Rashford yateraga Coup Franc Jones ashyiraho umutwe umunyezamu Courtois awukuramo Sanchez arongera awusunikiramo, ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko yaraririye.

Chelsea yakomeje kwihagararaho ndetse yugarira izamu ryayo birangira itsinze Manchester United igitego 1-0,maze Conte wari umerewe nabi kwiyunga n’abafana nubwo hari amakuru avuga ko uyu Mutaliyani ashobora kwirukanwa.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa