skol
fortebet

Antonio Rudiger yatangaje ko abakinnyi barambiwe umutoza Maurizio Sarri

Yanditswe: Thursday 21, Feb 2019

Sponsored Ad

Myugariro wa Chelsea Antonio Rudiger yatangaje ko abakinnyi barambiwe imikorere y’umutoza Maurizio Sarri aho imitoreze ye yayigereranyije no kwirirwa ku ishuli uteze amatwi umwarimu umwe.

Sponsored Ad

Uyu myugariro yavuze ko abakinnyi bose bataye icyizere ndetse bananiwe mu mutwe kubera imitoreze ya Maurizio Sarri.

Uyu myugariro ukomoka mu Budage,yavuze ko abakinnyi ba Chelsea FC bameze nk’abanyeshuli bategekwa kumva umwarimu umwe umunsi wose.

Yagize ati “Tumeze nk’umuntu uri ku ishuli igihe cyose uri kumva umuntu umwe.Birakugora cyane ariko uba ugomba gukora akazi kawe.Dukora imyitozo buri munsi dushaka kwitwara neza buri munsi.Kuri iyi nshuro ntabwo ari ikibazo cy’imitoreze ahubwo twatakaje icyizere.Turi kwitwara nabi cyane.

Umutoza Maurizio Sarri uri mu mazi abira,yahawe ikizamini cyo gutsinda imikino 2 irimo uwa Tottenham na Manchester City kuri Final ya Carabao Cup,nayitsindwa azahita yirukanwa asimburwe na Giafranco Zola cyangwa Zinedine Zidane.


Abakinnyi ba Chelsea barambiwe Maurizio Sarri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa