skol
fortebet

Antonio Valencia yagaragaje ko Jose Mourinho ari umubeshyi

Yanditswe: Saturday 17, Nov 2018

Sponsored Ad

Kapiteni wa Manchester United yatangaje ko umutoza we Jose Mourinho yabeshye ko yavunitse kandi yaramwicaje ku bushake yarangiza akabeshya abanyamakuru.

Sponsored Ad

Mu kwezi gushize nibwo umutoza Jose Mourinho yabwiye abanyamakuru ko impamvu Antonio Valencia usanzwe ari kapiteni we yavunitse ,gusa Valencia yabinyomoje mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ko yabeshye kuko atifuzaga kumukoresha.

Valencia yavuze ko Mourinho yamuhimbiye imvune adafite

Yagize ati “Ntabwo ndi gukina gusa sinavunitse ahubwo ni ukubera imikinire y’umutoza.Umukinnyi ukina mu mwanya wa njye (Ashley Young),ari kuhakina neza.Nkwiye kubaha icyo cyemezo.”

Valencia aheruka kugaragara mu kibuga mu mukino wa UEFA Champions League Manchester United yakinnye na Valencia mu itsinda H,mu ntangiriro z’Ukwakira.

Valencia yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga ubwo yakandaga Like ku butumwa bwo kuri Instagram bwasabaga ko Jose mourinho yirukanwa muri Manchester United.

Valencia w’imyaka 33 yabwiye abanyamakuru ko yiteguye kwereka Mourinho ko ashoboye umunsi azongera kumuha amahirwe yo gukina.

Yagize ati “Ikintu kimwe nakora ni ugukomeza gukora cyane ndetse nkitegura kwemeza Mourinho igihe cyose azaba yongeye kumpa umwanya wo gukina.Umubano wanjye nawe ni mwiza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa