skol
fortebet

Antonio Valencia yatije umurindi abafana ba Manchester United bifuza ko Mourinho yirukanwa

Yanditswe: Wednesday 03, Oct 2018

Sponsored Ad

Kapiteni wa Manchester United,Antonio Valencia yaraye akanze like ku butumwa bw’abafana ba Manchester United bwo kuri Instagram,banditse bavuga ko bivuza ko Mourinho yakwirukanwa ndetse ko kureba umukino wa Manchester United bimeze nk’igihano.

Sponsored Ad

Aba bafana ba Manchester United bibumbiye mu itsinda ryo kuri Instagram bise Team Valencia,bababajwe no kunganya 0-0 na Valencia mu mikino ya UEFA Champions League ,niko kujya kuri Twitter bandika ko bifuza ko umutoza wabo jose Mourinho yirukanwa ndetse ko kureba umukino mubi Manchester United isigaye ikina bimeze nk’igihano maze Antonio Valencia abonye ubu butumwa ahita akanda Like cyangwa se abushyigikira,none byateje urunturuntu.

Valencia yakanze Like kuri ubu butumwa bw’abafana bwirukanisha Mourinho

Mu gitondo,nibwo Valencia yavuze ko yakanze Like kuri ubu butumwa atabanje gusoma neza icyo bwavugaga ndetse asaba imbabazi abantu bose kubera aya makossa yakoze.

Yagize ati “Ku mugoroba nakanze like ku butumwa bwo kuri Instagram ntabanje gusoma ibyari biherekeje amafoto.Ntabwo nabishakaga,niyo mpamvu nsaba imbabazi.Njye na bagenzi banjye dushyigikiye umutoza,kandi tugiye gukora ibishoboka byose duhindure imyitwarire.”

Mourinho akomeje kubura umusaruro muri Manchester United

Manchester United imaze imikino 4 yikurikiranya idatsinda,byatumye benshi mu bafana bayo batangira gusaba ubuyobozi ko bwakwirukana umutoza Jose Mourinho ndetse n’abakinnyi bamwe badatanga umusaruro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa