skol
fortebet

APR FC ibuze amahirwe yo kuyobora shampiyona nyuma yo gusitara ku Amagaju FC

Yanditswe: Tuesday 21, Feb 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsindwa na Zanaco FC ikanayisezerera muri CAF Champions League, yongeye kubura amahirwe yo kurara ku mwanya wa mbere muri shampiyona nyuma yo kunganya 0-0 n’Amagaju mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 16.
Ni umukino wongeye kugaragaragaza ko ikipe ya APR FC nta busatirizi ifite bushobora kuba bwatera ubwoba ikipe iyo ariyo yose bagiye gukina, n’ubusatirizi muri uyu mukino bwaranzwe no guhusha ibitego bimwe byabazwe, ariko imipira bakabiyehera umuzamu indi bakayitera (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsindwa na Zanaco FC ikanayisezerera muri CAF Champions League, yongeye kubura amahirwe yo kurara ku mwanya wa mbere muri shampiyona nyuma yo kunganya 0-0 n’Amagaju mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 16.

Ni umukino wongeye kugaragaragaza ko ikipe ya APR FC nta busatirizi ifite bushobora kuba bwatera ubwoba ikipe iyo ariyo yose bagiye gukina, n’ubusatirizi muri uyu mukino bwaranzwe no guhusha ibitego bimwe byabazwe, ariko imipira bakabiyehera umuzamu indi bakayitera hanze.

Ikipe ya APR FC yakabaye yabonye ibitego hakiri kare ariko uburyo rutahizamu Issa Bigirimana yabonye ntiyabubyaza umusaruro, ndetse na Rutanga Eric wari wongeye kugirirwa icyizere muri uyu mukino nawe yagiye ahusha ubundi buryo.

Ikipe y’Amagaju nayo ntiyari yicaye ubusa kuko yasitirye bikomeye gusa bagenda babangamirwa n’umuzamu Ntaribi Steven witwaye neza kuko hari imipira yakuyemo yakagombye kuba yavamo ibitego.

Ikipe ya APR FC yabonye uburyo burenga 5 muri uyu mukino ariko habura igitego na kimwe.

Kunganya uyu mukino bitumye APR FC iguma ku mwanya wa 2 n’amanota 35 n’umukino w’ikirarane umwe, mu gihe Rayon Sports ya mbere ifite 36 n’imikino y’ibirarane 2.

APR FC ntago iri buhite igaruka i Kigali iraguma mu magepfo aho iri bwitegurire umukino wa shampiyona w’umunsi wa 18 ugomba kuyihuza na Mukura VS kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa