skol
fortebet

APR FC igiye gusinyisha abakinnyi 3 bakomeye

Yanditswe: Monday 08, Jan 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC iri mu biganiro bya nyuma n’abasore 3 bakomeye barimo Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi,IRANZI Jean Claude na Nshuti Dominique Savio. Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yiteguye gusinyisha aba basore ndetse amakuru agera ku Umuryango ni uko bose bamaze kuvugana n’ubuyobozi bwa APR FC ndetse mu minsi mike biraba byarangiye. Mugiraneza Jean Baptiste agiye kugaruka muri APR FC
Ikipe ya APR FC iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ibone intwaro zikomeye zazayifasha mu mikino ya (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC iri mu biganiro bya nyuma n’abasore 3 bakomeye barimo Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi,IRANZI Jean Claude na Nshuti Dominique Savio.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yiteguye gusinyisha aba basore ndetse amakuru agera ku Umuryango ni uko bose bamaze kuvugana n’ubuyobozi bwa APR FC ndetse mu minsi mike biraba byarangiye.

Mugiraneza Jean Baptiste agiye kugaruka muri APR FC

Ikipe ya APR FC iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ibone intwaro zikomeye zazayifasha mu mikino ya CAF Confederations Cup igomba kwitabira mu kwezi kwa kabiri aho yatomboye ikipe yo muri Seychelles.

Nshuti Savio uherutse gusesa amasezerano na AS Kigali, niwe ugiye gukinira APR FC bwa mbere mu gihe abandi basore 2 bo bayigarutsemo nyuma yo kwerekeza mu makipe yo hanze y’u Rwanda bikarangira bongeye kugaruka.

Nshuti Savio uheruka gusesa amasezerano muri AS Kigali ari mu biganiro na APR FC

Aba baziyongera ku basore 2, Sugira Ernest na Sibomana Abouba bari bamaze iminsi mu mvune ariko batangiye imyitozo ndetse mu minsi mike baraba bagarutse mu ikipe ya mbere.

Nyuma yo kuruhuka iminsi icumi, APR FC igiye gusubukura imyitozo aho guhera kuri uyu wa kabiri saa kumi (16h00) izakorera kuri sitade ya Kicukiro, mu rwego rwo kwitegura irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari, rizitabirwa n’amakipe 4 ya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize ariyo Rayon Sports, Police FC, APR FC na AS Kigali.

Ibitekerezo

  • Ibi byaba ari byiza anakipe twayihaniza icyho cyaba kigabanutse
    Iyi yaba iryana pe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa