Kigali

APR FC ishobora gutakaza amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona kubera imbaraga igiye gutakaza muri ba myugariro

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 January 2019 Yasuwe: 2973

Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona y’uyu mwaka,igiye gutakaza ba myugariro bayo babiri igenderaho barimo Ombolenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende bose bagiye kwerekeza muri Serbia.

Aba ba myugariro ngenderwaho mu ikipe ya APR FC n’Amavubi,bari hafi kubona ibyangombwa bibemerera kujya guhahira muri Serbia aho bivugwa ko bagiye kwerekeza mu ikipe bashakiwe n’uwahoze ari umutozawayo Ljubomir Petrovic.

Mu kiganiro Mangwende yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino w’ejo batsinzemo Police FC,yavuze ko yamaze kumvikana n’iyi kipe yo muri Serbia ndetse ari hafi kubona Visa imufasha kwerekeza muri Serbia.

Yagize ati “Twamaze kumvikana n’ikipe yo muri Serbia,dutegereje kubona Visa kugira ngo tuyerekezemo.”

Mangwende yavuze ko umukino wa Police FC ushobora kuba ariwo wa nyuma akiniye APR FC aho bivugwa ko we na Ombolenga bashobora kurira indege kuwa Gatatu w’iki Cyumweru.

Kubura Mangwende na Ombolenga bishobora kugora APR FC iyoboye shampiyona kuko aba basore bayifashaga mu gutanga imipira ivamo ibitego ndetse nabo bakabitsinda.

Mangwende wari umaze kumenyera gukinana na Savio Nshuti yafashije APR FC gutsinda Etincelles FC muri shampiyona kuko ku mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona yayitsindiye ibitego 2-0 bayitsinze.

Ombolenga we ni umwe mu bakoraga uburyo bwinshi bwabyaraga ibitego cyane ko afite ubuhanga bwo gukata imipira myiza imbere y’izamu ashaka ba rutahizamu.

Aba ba myugariro bombi bafatwaga nk’aba mbere mu Rwanda ku myanya yabo kuko no ku mukino Amavubi aheruka kunganya na Centrafrique bose babanje mu kibuga.



Ombolenga na Mangwende bagiye kwerekeza muri Serbia

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Nzonzi

    muri gasenyi bari kwifuriza amahirwe Yannick , Rwatubyaye na Kivin naho muri APR bari mumarira ngo abakinnyi 2 baragiye.

    21 January

Inzindi nkuru

Umugore wa Mahrez yanenzwe na benshi kubera amashusho yafashwe amanitse...

Umugore w’umukinnyi Riyad Mahrez witwa Rita yanenzwe na benshi kubera ukuntu...
24 August 2019 Yasuwe: 3959 0

Sarpong na Rugwiro ntibakoze imyitozo ya mbere Rayon Sports yakoreye muri...

Abakinnyi babiri bakomeye muri Rayon Sports barimo Micheal Sarpong na...
24 August 2019 Yasuwe: 3271 0

CAF CC: AS Kigali imaze gusezera KMC yo muri Tanzania

Ikipe ya AS Kigali ifashije abakunzi ba ruhago mu Rwanda kwinjira neza muri...
23 August 2019 Yasuwe: 4347 0

Kimenyi Yves yatunguwe n’agahimbazamusyi gahanitse Rayon Sports...

Umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports,Kimenyi Yves yatangaje ko yatunguwe...
23 August 2019 Yasuwe: 5167 0

Tchabalala wamamaye muri Rayon Sports yasinyiye ikipe ya Bugesera FC...

Rutahizamu Hussein Tchabalala wamenyekanye mu makipe abiri yo mu Rwanda...
23 August 2019 Yasuwe: 3583 1

Cristiano Ronaldo yatangaje impamvu aterekeje muri Arsenal yamushatse akiri...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uri mu ba mbere ku isi,yavuze ko yaganiriye...
23 August 2019 Yasuwe: 2579 0