skol
fortebet

APR FC igiye kujuririra ikarita itukura yahawe Muhadjiri

Yanditswe: Tuesday 27, Feb 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC ntiyishimiye icyemezo cy’umusifuzi Hakizimana Louis cyo kwereka ikarita ya 2 y’umuhondo Hakizimana Muhadjiri amushinja kwigusha mu rubuga rw’amahina mu mukino iyi kipe yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 ku Cyumweru. Nkuko umutoza Jimmy Mulisa yabitangarije abanyamakuru,ikipe ya APR FC yiteguye kujuririra iyi karita nyuma yo kureba amashusho yafashwe na AZAM TV akagaragaza ko uyu musore yatezwe umusifuzi akabyirengagiza,bagiye gutanga ikirego kugira ngo mu mukino utaha uyu (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC ntiyishimiye icyemezo cy’umusifuzi Hakizimana Louis cyo kwereka ikarita ya 2 y’umuhondo Hakizimana Muhadjiri amushinja kwigusha mu rubuga rw’amahina mu mukino iyi kipe yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 ku Cyumweru.

Nkuko umutoza Jimmy Mulisa yabitangarije abanyamakuru,ikipe ya APR FC yiteguye kujuririra iyi karita nyuma yo kureba amashusho yafashwe na AZAM TV akagaragaza ko uyu musore yatezwe umusifuzi akabyirengagiza,bagiye gutanga ikirego kugira ngo mu mukino utaha uyu musore azakine.

Yagize ati “Umukinnyi wanjye Muhadjiri yategewe mu rubuga rw’amahina,umusifuzi mpuzamahanga ntiyabibona amushinja ko yigushije atanga ikarita y’umutuku.Twarebye amashusho ya AZAM dusanga yari penaliti igaragara gusa twiteguye gutanga ikirego kugira ngo iyi karita ikurweho.


Amakuru agera ku Umuryango,ni uko akanama gashinzwe imisifurire muri FERWAFA kahamagaje umusifuzi Hakizimana Louis nyuma y’uyu mukino kamubwira ko katishimiye uko yitwaye muri uyu mukino wo ku Cyumweru ndetse byitezwe ko iyi karita igiye kwigwaho n’aka kanama.

Nubwo bakinnye ari 10 iminota 50 yose,APR FC yabashije gucyura amanota 3

Muhadjiri yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 40 w’umukino, nyuma yo gutegerwa mu rubuga rw’amahina na myugariro Manzi Thierry wa Rayon Sports cyane ko yari yahawe ikarita y’umuhondo ya mbere nyuma yo gutsinda igitego agakuramo umupira.
Amafoto:Ruhagoyacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa