skol
fortebet

APR FC iguye miswi na Espoir FC mu mukino w’ikirarane

Yanditswe: Wednesday 21, Mar 2018

Sponsored Ad

APR FC inganyije na Espoir Fc mu mukino utarabereye igihe wakinwe uyu munsi kuri stade ya Kigali I Nyamirambo bituma ibura amahirwe yo kurangiza igice cya mbere cya shampiyona iyoboye.
Ikipe ya APR FC isigaranye ibindi birarane 2, inaniwe gutsinda Espoir FC mu mukino wa shampiyona waje ukurikiye isezerwa ryayo mu mikino ya CAF Confederations Cup na Djoliba AC aho amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Ikipe ya Espoir FC niyo yabanje igitego cyatsinzwe na John Simazzi ku munota wa 30, APR (...)

Sponsored Ad

APR FC inganyije na Espoir Fc mu mukino utarabereye igihe wakinwe uyu munsi kuri stade ya Kigali I Nyamirambo bituma ibura amahirwe yo kurangiza igice cya mbere cya shampiyona iyoboye.

Ikipe ya APR FC isigaranye ibindi birarane 2, inaniwe gutsinda Espoir FC mu mukino wa shampiyona waje ukurikiye isezerwa ryayo mu mikino ya CAF Confederations Cup na Djoliba AC aho amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Ikipe ya Espoir FC niyo yabanje igitego cyatsinzwe na John Simazzi ku munota wa 30, APR FC icyishyura mu minota ya nyuma y’umukino gitsinzwe na Buteera Andrew.

Kunganya uyu mukino bitumye ikipe ya APR FC ifata umwanya wa 6 n’amanota 22 inganya na Police FC ya 5 ariko Police ikayirusha ko yayitsinze mu mukino wabahuje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa