skol
fortebet

APR FC ikuye amanota 3 I Rusizi, AS Kigali inanirwa gutsinda Police FC

Yanditswe: Friday 11, Jan 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yakoze ibyo benshi mu bakunzi bayo bari bayitezeho itsindira Espoir FC ku kibuga cyayo igitego 1-0 naho AS Kigali inganya na Police FC ibitego 2-2 mu mukino washyushye mu gice cya kabiri.

Sponsored Ad

APR FC yagiye I Rusizi kuri uyu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona ifite ubwoba bw’ikibuga cyaho kigora amakipe atandukanye,yatsinze Espoir FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Nshimiyimana Imran ku munota wa 18 w’umukino.

APR FC yashakaga gukomeza kwanikira amakipe ayikurikiye,yagerageje kurinda iki gitego,birayihira irangiza uyu mukino iwutsinze.

APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 32 mu gihe Mukura VS ifite ibirarane 4, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 26 mu gihe Rayon Sports ifite umukino ku Cyumweru na Kirehe FC.

Mu wundi mukino wari utegerejwe na benshi,ikipe ya Police FC yakiriye AS Kigali kuri stade ya Kigali banganya ibitego 2-2 byose byinjiye mu gice cya kabiri cy’umukino.

Nyuma yo kubura ibitego mu gice cya mbere,aya makipe yombi yaje mu gice cya kabiri yakaniye bituma ibitego birumbuka.

AS Kigali niyo yafunguye amazamu ibifashijwemo na Ndarusanze Jean Claude gihita cyishyurwa na Ndayishimiye Antoine Dominique.

Ishimwe Kevin yafashije ikipe ya AS Kigali kubona igitego cya kabiri bituma Masudi ahumeka gusa abakinnyi be bamutengushye Ndayishimiye Antoine Dominique abaca mu rihumye atsindira Police FC igitego cyo kwishyura.

Police FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 21 mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa 6 n’amanota 18.

Uko imikino y’umunsi wa 14 iteganyijwe:

Kuwa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019

- Amagaju FC vs SC Kiyovu (Nyagisenyi Ground)

- Mukura VS vs Etincelles FC (Ntabwo uzaba)

- AS Muhanga vs Gicumbi FC (Muhanga Stadium)

- Sunrise FC vs Marines FC (Nyagatare ground)

Ku Cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019

- Bugesera FC vs Musanze FC (Nyamata Ground)

- Rayon Sports FC vs Kirehe FC (Stade de Kigali)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa