skol
fortebet

APR FC imaze iminsi mu myitozo iratangira imikino ya gicuti

Yanditswe: Saturday 19, Aug 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC imaze ibyumweru 2 ikora imyitozo ifite umukino wa gicuti ku munsi w’ejo ku cyumweru taliki ya 20 Kanama,aho izacakirana n’ikipe ya kayiranga Baptiste ku I saa cyenda n’igice.
Nkuko amakuru dukesha urubuga rw’iyi kipe abitangaza,ikipe ya APR FC irashaka gukina imikino ya gicuti mu rwego rwo kumenyereza abakinnyi 10 iherutse kuzamura mu ishuli ry’umupira w’amaguru ryayo ndetse no gukomeza gusuzuma abakinnyi bari gukora igeragezwa.
Nkuko twabibatanarije mu minsi ishize ikipe ya (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC imaze ibyumweru 2 ikora imyitozo ifite umukino wa gicuti ku munsi w’ejo ku cyumweru taliki ya 20 Kanama,aho izacakirana n’ikipe ya kayiranga Baptiste ku I saa cyenda n’igice.

Nkuko amakuru dukesha urubuga rw’iyi kipe abitangaza,ikipe ya APR FC irashaka gukina imikino ya gicuti mu rwego rwo kumenyereza abakinnyi 10 iherutse kuzamura mu ishuli ry’umupira w’amaguru ryayo ndetse no gukomeza gusuzuma abakinnyi bari gukora igeragezwa.

Nkuko twabibatanarije mu minsi ishize ikipe ya APR FC yatangiye imyitozo ifite abakinnyi 16 bashya barimo abakinnyi bakuye mu Isonga,abakinnyi baturutse muri Uganda ndetse n’abana yazamuye mu ikipe ya mbere akaba ariyo mpamvu itangiye gukina imikino ya gicuti kugira ngo irebe urwego rwabo.

Mu kiganiro umutoza w’iyi kipe yagiranye n’urubuga rwayo yatangaje ko uyu mukino wa gicuti uzabafasha guhuza umukino no kurushaho kumenyerana.

Yagize ati “Nibyo koko tumaze ibyumweru bibiri dukora imyitozo ejo turagira ngo tuzakine umukino wa gicuti bidufashe guhuza umukino ndetse na nyuma y’uyu mukino tuzakina n’indi mikino byose ni ukwitegura amarushanwa dufite mu mwaka w’imikino utaha.”

Ikipe ya APR FC yarangije ku mwanya wa 3 muri shampiyona ishize gusa ibasha gutwara igikombe cy’Amahoro byayifashije kubona itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations cup.

Ibitekerezo

  • APR Izacakirana ni kipe ya kayiranga Baptista ku isaa cyenda n’ igice !!!!!! Ubwo iyo nkuru nurumva yuzuye koko? icyipe yitwa kayiranga mu rwanda ntibaho

    APR Izacakirana ni kipe ya kayiranga Baptista ku isaa cyenda n’ igice !!!!!! Ubwo iyo nkuru nurumva yuzuye koko? icyipe yitwa kayiranga mu rwanda ntibaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa