skol
fortebet

APR FC iri mu biganiro bya nyuma na myugariro wa Rayon Sports yifuza gusimbuza Nsabimana Aimable

Yanditswe: Tuesday 04, Sep 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC ikomeje kugera amajanja myugariro ukomeye mu ikipe ya Rayon Sports witwa Mutsinzi Ange Jimmy warangije amasezerano muri iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda,aho yifuza kumusimbuza Nsabimana Aimable werekeje mu Buhindi mu ikipe ya Minerva Punjab.

Sponsored Ad

APR FC yatangiye gushaka uyu myugariro kera gusa ntiyashyiramo ingufu nyinshi kuko yabonaga igifite ibisubizo mu bwugarizi,ariko nyuma yo kugenda kwa Aimable yahise yongera kubyutsa ibiganiro kugira ngo itware uyu myugariro uri mu beza mu Rwanda.

Mutsinzi ari muri ba myugariro beza mu Rwanda

Mutsinzi Ange Jimmy wavugwagaho ko ashobora kwerekeza muri Kosovo,yabuze ibyangombwa bituma icyizere cyo kwerekeza hanze gitangira kuyoyoka gusa amakuru agera ku Umuryango ni uko ikipe ya APR FC imugerereye.

Andi makuru agera ku umuryango ni uko Mutsinzi Ange amaze kuvugana n’ubuyobozi bwa APR FC inshuro zigera kuri 5 bumvikana ku byo bateganya kumuha gusa uyu musore yagowe cyane n’amahitamo kuko akunda cyane ikipe ya Rayon Sports.

Mutsinzi Ange mu nzira zerekeza muri APR FC

Mutsinzi Ange wakinnye imikino myinshi cyane muri uyu mwaka w’imikino ndetse agafasha Rayon Sports kugera muri ¼ cy’imikino ya CAF Confederations Cup,amaze imyaka 2 mu ikipe ya Rayon Sports yagezemo avuye muri AS Muhanga.

Ibitekerezo

  • Arko muzage muvuga ibyo mwasubiramo niba aribyo rayon nayo igeze kure na muhadjiri mubiganiro hhhhhhhhhhhhh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa