skol
fortebet

APR FC isezerewe mu mikino nyafurika na Zanaco FC itarenze umutaru

Yanditswe: Saturday 18, Feb 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC isezerewe mu mikino nyafurika nyuma yo gutsindirwa na Zanaco FC i Kigali igitego 1-0, mu gihe umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 0-0 muri Zambia.
Igice cya mbere cyaranzwe no guhuzagurika ku ruhande rwa APR FC, maze ikipe ya Zanaco FC yiharira umukino. Abasore ba APR FC barimo Issa Bigirima na Maxime bagiye babona uburyo babupfusha ubusa. Ku munota wa 15 ku ikosa ryari rikozwe na Imanishimwe Emmanuel, Zanaco yabonye Coup-franc maze yinjizwa neza na Taonga Bwembya. (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC isezerewe mu mikino nyafurika nyuma yo gutsindirwa na Zanaco FC i Kigali igitego 1-0, mu gihe umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 0-0 muri Zambia.

Igice cya mbere cyaranzwe no guhuzagurika ku ruhande rwa APR FC, maze ikipe ya Zanaco FC yiharira umukino. Abasore ba APR FC barimo Issa Bigirima na Maxime bagiye babona uburyo babupfusha ubusa. Ku munota wa 15 ku ikosa ryari rikozwe na Imanishimwe Emmanuel, Zanaco yabonye Coup-franc maze yinjizwa neza na Taonga Bwembya.

Iyi kipe ya Zanaco iba yanabonye ibindi bitego ariko umuzamu Emery Mvuyekure na ba myugariro ba APR FC babyitwaramo neza. Igice cya mbere cyaje kurangira ari 1 cya Zanaco FC ku busa bwa APR FC.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya APR FC ikora impinduka ikuramo Amran Nshimiyimana hinjiramo Onesme ubona ko ifite gahunda yo kwishyura.

APR FC yagerageje kwishyura dore ko yanasatiriye cyane ariko biranga, umukino urinda urangira ari kimwe cya Zanaco FC ku busa bwa APR FC.

Bivuze ko ikipe ya APR FC isezererewe mu marushanwa nyafurika ahuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’Afurika ’CAF Champions League’.

Iyi kipe ya Zanaco isezereye APR FC izahita ihura na Yanga Africans mu icyiciro gikurikiyeho.

Dore 11 babanjemo ku mpande zombi

APR FC: Emery Mvuyekure, Rusheshangoga Michel(C), Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve,Aimable Nsabimana, Yannick Mukunzi, Amran Nshimiyimana, Djihadi Bizimana, Sekamana Maxime, Sibomana Patrick na Issa Bigirimana.

Zanaco FC:Rochar Kola(C), Ziyo Tembo, Fashion Sakala, Tayonga Bwembya, Boyd Musonda, Chongo Chirwa, Attran Kwame, Saith Sakala, George Chilufya, Augustine Mulenga, Richard Kasonde, Mangani Banda (GK).

Abasifuzi n’abakapiteni mbere y’umukino




Abakinnyi ba Rayon Sports bari baje kureba uyu mukino

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa