skol
fortebet

APR FC ishobora guha akazi umutoza Goran Kopunovic

Yanditswe: Friday 26, Jan 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC iri gushaka umutoza mpuzamahanga Goran Kopunovic kugira ngo afatanye na Jimmy Mulisa mu mikino nyafurika ya CAF Confederations cup igomba gutangira mu kwezi gutaha.
Amakuru agera ku Umuryango ni uko iyi kipe y’ingabo z’igihugu iri mu biganiro n’uyu mutoza w’umunya Serbia kugira ngo ayibere umutoza mukuru kugira ngo abafashe mu mikino nyafurika.
Goran Kopunovic ntabwo ari ubwa mbere avuzwe mu Rwanda kuko uretse gutoza ikipe ya Police FC,mu minsi ishize yatangaje ko yavuganye (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC iri gushaka umutoza mpuzamahanga Goran Kopunovic kugira ngo afatanye na Jimmy Mulisa mu mikino nyafurika ya CAF Confederations cup igomba gutangira mu kwezi gutaha.


Amakuru agera ku Umuryango ni uko iyi kipe y’ingabo z’igihugu iri mu biganiro n’uyu mutoza w’umunya Serbia kugira ngo ayibere umutoza mukuru kugira ngo abafashe mu mikino nyafurika.

Goran Kopunovic ntabwo ari ubwa mbere avuzwe mu Rwanda kuko uretse gutoza ikipe ya Police FC,mu minsi ishize yatangaje ko yavuganye na Rayon Sports kugira ngo asimbure Karekezi Olivier wari uri mu maboko y’ubugenzacyaha gusa ntibabasha kumvikana ku mushahara.

APR FC irifuza gutwara igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka,nyuma yo kurangiza ku mwanya wa 3 muri shampiyona ishize aho yaguze abakinnyi bakomeye nka Mugiraneza Jean Baptiste Migi,Iranzi Jean Claude na Nshuti Savio Dominique.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa