skol
fortebet

APR FC itsindiye Etincelles FC ku kibuga kigora amakipe akomeye

Yanditswe: Sunday 25, Mar 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC ibashije gutahana amanota 3 iyakuye kuri stade Umuganda yagoye amakipe akomeye muri iyi mikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League.
Muri uyu mukino utarabereye igihe,ikipe ya APR FC itsinze Etincelles FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Nsabimana Aimable ku munota wa 21 ku mupira yateye n’umutwe uvuye muri koruneri.
Uyu mukino w’umunsi wa 13 utarabaye kubera ko APR FC yari mu marushanwa nyafurika yasezerewemo na Djoliba FC, ufashije ikipe ya APR FC kurara ku (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC ibashije gutahana amanota 3 iyakuye kuri stade Umuganda yagoye amakipe akomeye muri iyi mikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League.

Muri uyu mukino utarabereye igihe,ikipe ya APR FC itsinze Etincelles FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Nsabimana Aimable ku munota wa 21 ku mupira yateye n’umutwe uvuye muri koruneri.

Uyu mukino w’umunsi wa 13 utarabaye kubera ko APR FC yari mu marushanwa nyafurika yasezerewemo na Djoliba FC, ufashije ikipe ya APR FC kurara ku mwanya wa 4 n’amanota 25 inganya na Sunrise FC gusa batandukanyijwe n’uko APR FC yayitsinze mu mukino bahuye, ibitego 2-0.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Etincelles FC: Dominique, Isiaq, Iddy, Mbonyi, Kayigamba, Hakim, Mumbele, Ismael, Akayezu, Ibrahim, Hemed.

APR FC: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Mugiraneza Jean Baptiste, Buteera Andrew, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Innocent na Ngabo Albert.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa