skol
fortebet

APR FC itsinze Bugesera yongera kwisubiza umwanya wa mbere shampiyona

Yanditswe: Wednesday 15, Nov 2017

Sponsored Ad

• APR FC inyagiye Bugesera FC ibitego 3-0 ihita iyobora shampiyona ku munsi wa 5
• Nshuti Innocent na Ombolenga nibo bafashije APR FC gutsinda Bugesera FC
• AS Kigali itsindiwe I Rusizi na Espoir FC igitego 1-0.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Ugushyingo 2017, nibwo habaye imikino 2 y’ibirarane y’umunsi wa 5 wa Shampiyona y’u Rwanda Azam Rwanda Premier aho ikipe ya APR FC ibashije gutsinda Bugesera FC ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Abakinnyi babanje mu Kibuga ku ruhande rwa APR FC

Uyu mukino wasubitswe kubera ikipe y’igihugu Amavubi yari iri mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018, wahiriye ikipe ya APR FC kuko yatsinze ibitego 3-0 byatsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 26 n’uwa 73 w’umukino na Ombolenga Fitina ku munota wa 45.

Iyi ntsinzi itumye ikipe ya APR FC yisubiza umwanya wa mbere wari wafashwe n’ikipe ya Etincelles FC ubwo yatsindaga Amagaju igitego 1-0 mu cyumweru gishize.

Undi mukino wabaye kuri uyu munsi, ikipe ya AS Kigali yari yerekeje I Rusizi guhura na Espoir FC birangira ikipe ya AS Kigali itsindiwe I Rusizi igitego 1-0.

Ikipe ya APR FC ihise iyobora shampiyona n’amanota 10 igomba gutegereza ikipe izatsinda hagati ya Rayon Sports na Police FC kuko Police FC itsinze yagira amanota 12 ikayikura ku mwanya w’icyubahiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa