skol
fortebet

APR FC itsinze Djoliba AC isezererwa n’igitego yatsindiwe i Kigali

Yanditswe: Saturday 17, Mar 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC isezerewe mu mikino ya CAF Confederations Cup nyuma yo gutsinda Djoliba AC ibitego 2-1 isezererwa kubera igiego cyo hanze. Djoriba AC yishimanye n’abafana ba Rayon Sports bayifanye ku bwinshi
Nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 muri Mali,APR FC yaje mu mukino ishaka kubona ibitego 2-0 nubwo yagize ibyago ikinjizwa igitego hakiri kare ku ku munota wa 10 gitsinzwe na Siaka Bagayoko ku burangare bwa ba myugariro ba APR FC bananiwe gucunga uyu rutahizamu.
Ikipe ya APR FC yahise (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC isezerewe mu mikino ya CAF Confederations Cup nyuma yo gutsinda Djoliba AC ibitego 2-1 isezererwa kubera igiego cyo hanze.

Djoriba AC yishimanye n’abafana ba Rayon Sports bayifanye ku bwinshi

Nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 muri Mali,APR FC yaje mu mukino ishaka kubona ibitego 2-0 nubwo yagize ibyago ikinjizwa igitego hakiri kare ku ku munota wa 10 gitsinzwe na Siaka Bagayoko ku burangare bwa ba myugariro ba APR FC bananiwe gucunga uyu rutahizamu.

Ikipe ya APR FC yahise itangira gusatira cyane kugira ngo ibone igitego cyo kwishyura nibwo ku munota wa 19 Bizimana Djihad yishyuriye APR FCku ishoti rikomeye yateye amaze gucenga myugariro wa Djoliba AC.

Ikipe ya APR FC yakomeje gusatira ariko amahirwe ntiyayisekera kubera kugerageza gukina imipira yo hejuru kandi abakinnyi ba Djoliba AC bari barebare cyane kubarusha.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Djoliba AC isatira ndetse rutahizamu wayo yahushije igitego cyari cyabazwe ku munota wa 52 nyuma y’umupira wari uhinduwe na Siaka Bagayoko awuteye umutwe ujya hanze.

APR FC yasabwaga gutsinda ibitego 3-1 muri uyu mukino kugira ngo ikomeze,yakinnye umukino usatira kuva ku munota wa 60 ndetse abakinnyi bayo barimo Muhadjiri na Djihad bagoye iyi kipe kugeza ubwo uyu Muhadjiri yategerwaga mu rubuga rw’amahina umusifuzi w’umunya Eritrea avuga ko yigushije.

Ku munota wa 75 ikipe ya APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nshuti Innocent nyuma y’ishoti rikomeye ryatewe na Djihad Bizimana wari umaze guhabwa umupira mwiza na Muhadjiri umunyezamu Keita arawurekura usanga uyu nshuti awubyaza umusaruro.

Ikipe ya APR FC isezerewe nyuma yo kunganya na Djoliba AC ibitego 2-2 mu mikino yombi gusa isezererwa kubera igitego yinjirijwe mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa