skol
fortebet

APR Fc itsinze Sunrise FC ifata umwanya wa mbere wa shampiyona

Yanditswe: Sunday 15, Apr 2018

Sponsored Ad

APR FC itsindiye Sunrise iwayo mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona ibitego 2-0,ihita ifata umwanya wa mnere wa shampiyona by’agateganyo.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino wa mbere w’igice cya kabiri cya shampiyona wabereye kuri stade Mabati mu karere ka Nyagatare, urangiye APR FC igereye Sunrise mu gatebo yayigereyemo mu mukino ubanza wa shampiyona kuko iyi mikino yombi yarangiye ari ibitego 2-0 bya APR FC.

Igice cya mbere cyabaye icyo kwigana ku makipe yombi ndetse kirangira nta n’imwe ibashije gutera mu izamu gusa ibintu byaje guhinduka ku munota wa 72 ubwo Issa Bigirimana yatsindiraga APR FCigitego cya mbere ku mupira wari uhinduwe na Byiringiro Lague.

Sunrise yari igihuzagurika yahise ikubitwa igitego cya kabiri nyuma y’iminota 3 cyastinzwe na Iranzi Jean Claude n’umutwe umupira ku mupira yahawe na Issa Bigirimana.

APR FC ifashe umwanya wa mbere muri shampiyona APR FC n’amanota 31, aho igiye imbere Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 n’amanota 30 gusa yo izakina ikirarane cyayo tariki ya 25 Mata 2018 na AS Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa