skol
fortebet

APR FC mu nzira yo kwisubiza umwanya wa mbere wa shampiyona

Yanditswe: Thursday 21, Dec 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC ifite amahirwe menshi yo kurara ku mwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 9, aho isabwa gutsindira Amagaju ku kibuga cyayo uyu munsi igahita iwegukana.
Ikipe ya APR FC irerekeza I Nyamagabe kuri stade y’I Nyagisenyi ishaka gufata umwanya wa mbere wa shampiyona by’agateganyo,nyuma y’aho amakipe nka AS Kigali iwufite magingo aya,yananiwe gutsinda kiyovu banganyaga amanota 16 birangira banganyije ibitego 2-2 ku wa kabiri.
Gutsindwa kwa (...)

Gutsindwa kwa Rayon Sports ku munsi w’ejo na Etincelles FC igitego 1-0,byahaye APR FC amahirwe ndetse n’akazi kenshi ko gukora kuko nitsinda irahita itangira kwanikira aya makipr y’ibigugu bahanganiye shampiyona y’uyu mwaka.

APR FC ifite agahigo keza imbere y’Amagaju, kuko mu mikino 18 baheruka gukina, APR FC ntiratsindwa n’Amagaju na rimwe kuko yatsinze imikino 14, inganya imikino 4.

Umukino uheruka kubera I Nyagisenyi,amakipe yombi yanganyije 0-0.

APR FC iri ku mwanya wa 3 n’amanota 15 aho nitsinda uyu mukino irahita ifata umwanya wa mbere n’amanota 18 ihite irusha AS Kigali na Kiyovu Sports inota rimwe mu gihe Amagaju FC ari ku mwanya wa 14 n’amanota 7.

Abakinnyi 11 babanjemo mu Magaju babaruga inkingi zamwamba

APR FC kuri Police Fc

Dusingizimana Remy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa