skol
fortebet

APR FC mu nzira zo gusinyisha bamwe mu bakinnyi bahoze bayikinira bakayivamo

Yanditswe: Monday 24, Dec 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC iri mu biganiro n’abakinnyi bahoze bayikinira bakayivamo berekeza hanze y’u Rwanda ariko ntibahirwe bakagaruka aho bivugwa ko yiteguye gusinyisha Bayisenge Emery,Nsabimana Aimable na Sibomana Patrick bose bari kuyikoreramo imyitozo.

Sponsored Ad

Myugariro Bayisenge Emery aherutse gutandukana n’ikipe ya USM Alger yasinyiye ntimukoreshe aho bivugwa ko yarangije kumvikana na APR FC kugira ngo ayifashe kwegukana ibikombe byose izahatanira muri uyu mwaka.

APR FC igiye kwisubiza Nsabimana Aimable na Pappy

Nsabimana Aimable wari umaze iminsi akina mu ikipe yo mu Buhindi,ntiyashoboye gukomeza kuyikinira kubera impamvu Umuryango ugitohoza,gusa nawe ari mu biganiro n’abayobozi ba APR FC kugira ngo afatanye n’abandi bakinnyi bugarira.

Nubwo Sibomana Patrick yatangaje ko atifuza kongera gukina mu Rwanda,amakuru agera ku umuryango aravuga ko ari mu biganiro na APR FC amaze iminsi akoreramo imyitozo kugira ngo yongere kuyikinira dore ko ariyo yamurekuye akerekeza mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo mu cyiciro cya mbere muri Belarus.

APR FC irifuza kubaka ikipe ikomeye hakiri kare kugira ngo izabashe kongera gusohokera u Rwanda ihagaze neza ndetse ikureho amateka mabi ifite mu mikino nyafurika.

Bayisenge ashobora kugaruka muri APR FC

Ibitekerezo

  • IKIBAZO ni kimwe nuko ibarunda ikabapfusha ubusa ,bigatuma talent yabo irangira.ubundi barebye kure bajya muri rayon,mukura,police cyangwa izindi naho ubundi nibaze bavetere ntakundi.

    kuvetera gusa reba rutanga’rwatubyaye,bakame, yannick ntibaribapfuye ariko ubu ni abatitulaire muri nationale

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa