skol
fortebet

APR FC na As Kigali zageze ku mukino wa nyuma w’Intsinzi Cup

Yanditswe: Friday 01, Sep 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 01 Nzeri 2017 nibwo habaga imikino ya kimwe cya kabiri cy’imikino y’irushanwa ry’Intsinzi Cup riri kubera I Rubavu aho amakipe yahabwaga amahirwe APR FC na AS Kigali ariyo yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda Virunga na Kabasha zo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Umukino wa mbere wa kimwe cya kabiri wahuje ikipe ya APR FC na Virunga waje kurangira iyi kipe y’ingabo z’igihugu itsinze igitego 1-0 cya Sekamana Maximeku munota wa 87.
Hakurikiyeho (...)

Hakurikiyeho umukino wahuje AS Kigali na Kabasha yazamutse nk’ikipe yatsinzwe neza cyane ko ku munsi w’ejo yasezerewe na Virunga kuri penaliti nyuma y’aho umukino warangiye ari 0-0.Kuri uyu munsi ku mukino bahuyemo na AS Kigal ni nako ibintu byarangiye kuko nabwo umukino warangiye ari 0-0, cyane ko wakinwaga I Rubavu hari imvura nyinshi biza kurangira AS Kigali ikomeje kuri penaliti 5-4.

Abasore barimo Bishira Latif, Ndayisaba Hamidou, Ndahinduka Michel, Niyonzima Ally na Jimmy Mabaraga nibo bateye penaliti za AS Kigali barazinjiza zose.

APR FC na AS Kigali zirakina umukino wa nyuma kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 02 Nzeri 2017 saa Cyenda n’igice (15h30’) mu gihe AS Kabasha FC izacakirana na Virunga FC saa saba (13h00’) z’amanywa imikino iri kubera kuri sitade Umuganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa