skol
fortebet

APR FC nayo yasezerewe rugikubita mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup

Yanditswe: Wednesday 17, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC niyo ya nyuma isezerewe rugikubita mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ryaberaga mu Rwanda nyuma yo gusezererwa muri ¼ na AS Maniema Union kuri penaliti 4-3 nyuma y’aho iminota 90 y’umukino yarangiye ari 0-0.

Sponsored Ad

APR FC yatengushywe bikomeye n’ubusatirizi bwayo muri uyu mukino,yasezerewe kuri penaliti n’iyi kipe yo muri RDC yakinnye yugarira bikarangira itinjijwe igitego.

APR FC yari yabanje mu kibuga ba rutahizamu babiri barimo Sugira Ernest na Byiringiro Lague,yatangiye isatira ndetse mu minota 12 ya mbere ihusha ibitego 2 byabazwe.

APR FC yabonye uburyo bukomeye cyane ubwo ku munota wa 34 rutahizamu Sugira Ernest yasigaga myugariro wa nyuma wa AS Maniema, asigarana n’umunyezamu Matumele Monzobo ananirwa kumuroba.

Ku munota wa 38 nabwo Sugira Ernest yahawe umupira mwiza ari imbere y’izamu,agerageza kuwutera mu izamu ariko ku bw’amahirwe make ujya hejuru.

Ku munota wa 40 ikipe ya AS Maniema yabonye uburyo bukomeye ubwo Lompala Bokamba Peter yateraga ishoti rikomeye rishyirwa muri koruneri n’umunyezamu Rwabugiri Omar.

Ku munota wa 43 nabwo rutahizamu Sugira Ernest utari mu bihe byiza yahawe umupira mwiza mu rubuga rw’amahina ananirwa kuroba umunyezamu wa Maniema.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Umutoza Jimmy Mulisa yabonye ko Sugira atari mu bihe byiza ahita amusimbuza Mugunga Yves igice cya kabiri kigitangira mu rwego rwo kureba ko yabona igitego dore ko APR FC yakinaga neza kurusha Maniema.

Ku munota wa 57 Niyonzima Olivier Sefu yananiwe gusonga mu izamu umupira warekuwe n’umunyezamu wa AS Maniema nyuma y’ishoti rikomeye yatewe na Byiringiro Lague.

Ku munota wa 78 APR FC yasabye penaliti nyuma y’aho rutahizamu Mugunga Yves yatezwe na myugariro wa AS Maniema ariko umusifuzi Anthony Ogwayo avuga ko nta cyabaye.

Iminota 90 yarangiye ari 0-0, umusifuzi yongeraho iminota 3 itahiriye ikipe n’imwe birangira ari ubusa ku busa hakurikiraho penaliti.

AS Maniema niyo yabanje gutera penaliti, Basiala Amongo Agee ayinjiza neza mu gihe kapiteni Manzi Thierry yahushije iya mbere ya APR FC yakuwemo n’umunyezamu Tibola Kilebela winjijwe mu kibuga ku munota wa nyuma ngo aze azikuremo.

AS Maniema yinjije penaliti 2 zayo zakurikiyeho mu gihe na APR FC yabyitwayemo neza binyuze kuri Biteera Andrew,Ombolenga Fitina na Ishimwe Kevin bose bazinjije.

Umunyezamu Rwabugiri Omar yakoze agashya akuramo penaliti ya kane yagombaga guhita iha itike AS Maniema gusa nyuma y’ubu bwitange yahise atenguhwa na Byiringiro Lague wahise ahusha penaliti yasezereye APR FC.

APR FC yabaye ikipe ya nyuma y’u Rwanda yasezerewe nyuma ya Rayon Sports yasezerewe na KCCA ku munsi w’ejo ku bitego 2-1 mu gihe Mukura VS yo yasezerewe mu matsinda.

Mu bihumbi 60 by’amadolari perezida Kagame azatanga muri iyi CECAFA n’idolari na rimwe rizatwarwa n’ikipe y’u Rwanda.

AS Maniema Union izahura na AZAM FC mu gihe Green Eagles yasezereye Gor Mahia ku bitego 2-1 izahura na KCCA.Iyi mikino yose izakinwa kuwa Gatanu taliki ya 19 Nyakanga 2019.


Uko Gahunda ya CECAFA ipanze

Ibitekerezo

  • inkoni ikubise mukeba uyirenz’urugo, ejo abafana ba APR fc bari bishimye kuba rayons none dore nabo barashyikiriwe,nibe na rayon yatsinzwe n’umugabo KCCA izwi kurwego mpuza mahanga naho manyema yo n’igoma ntibayizi.

    Apr ivuyemo idakinnye na Azam,na TP mazembe,na KCCA cg Gormahiya buriya se iri rishanwa iryungukiyemo iki koko? gusa abafana bayo babyina mbere y’umuziki nicyo kibakozeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa