skol
fortebet

APR FC vs Rayon Sports: Byinshi ukwiye kumenya kuri uyu mukino uhuruza benshi mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 23, Sep 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo amakipe ahangana cyane ndetse ahuruza benshi araza gutana mu mitwe mu mukino wa Super Cup urabera I Rubavu kuri Stade Umuganda guhera ku I saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kuva mu 1995 aya makipe yombi amaze guhura inshuro 80 mu marushanwa atandukanye, Rayon Sports yatsinzemo 24, APR FC itsinda 32 anganya inshuro 23. Aya makipe yombi amaze gutsindana ibitego 126 harimo 65 bya APR FC na 61 bya Rayon Sports. Mu mikino 16 iheruka,yaba muri shampiyona,mu gikombe (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo amakipe ahangana cyane ndetse ahuruza benshi araza gutana mu mitwe mu mukino wa Super Cup urabera I Rubavu kuri Stade Umuganda guhera ku I saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Kuva mu 1995 aya makipe yombi amaze guhura inshuro 80 mu marushanwa atandukanye, Rayon Sports yatsinzemo 24, APR FC itsinda 32 anganya inshuro 23.
Aya makipe yombi amaze gutsindana ibitego 126 harimo 65 bya APR FC na 61 bya Rayon Sports.

Mu mikino 16 iheruka,yaba muri shampiyona,mu gikombe cy’Amahoro no mu yandi marushanwa APR FC ntiratsindwa imikino ibiri yikurikinya na Rayon Sports.

Mu mikino iheruka guhuza aya makipe muri uyu mwaka APR FC yigaranzuye Rayon Sports cyane kuko yayitsinze kabiri banganya rimwe mu gihe Rayon Sports yayitsinze inshuro 1 mu gikombe cy’Agaciro.

Uyu niwo mukino wa nyuma aya makipe akinnye muri uyu mwaka wa 2017 kuko azongera guhura muri shampiyona ubwo izaba igeze ku munsi wa 11ku i tariki ya 6 Mutarama 2017.

Aya makipe yombi, buri imwe yahawe miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda yo gutegura uyu mukino aho iratsinda iraza guhabwa igikombe na miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mukino witezwemo ko urahuruza imbaga ,urabanzirizwa n’urahuza amakipe y’abagore saa cyenda aho Scandinavia iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere iracakirana na AS Kigali yatwaye shampiyona y’abagore uyu mwaka.

Kwinjira muri uyu mukino ni 15 000 Frw mu myanya y’icyubahiro na 5 000 Frw ahatwikiriye mu gihe ahasigaye ari ibihumbi 3000.

Abakinnyi bashobora Kubanzamo ku mpande zombi:
APR FC: Emery Mvuyekure, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Rukundo Dennis, Herve Rugwiro (c), Bizimana Djihad, Imran Nshimiyimana, Muhadjiri Hakizimana, Issa Bigirimana, Maxime Sekamana na Nshuti Innocent.

Rayon sports:Ndayishimiye Eric Bakame (c), Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Faustin Usengimana, Kwizera Pierrot, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Bimenyimana Bonfils Caleb, Manishimwe Djabel, na Ismaila Diarra.

Ibitekerezo

  • Ariko mwabanyamakuru mwe mwazize ikinyarwanda ? Urabanzirizwa n’urahuza koko !!! Aho iratsinda iraza !!! Mbega mbega !!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa