skol
fortebet

APR FC y’abakinnyi 10 itsinze Rayon sports

Yanditswe: Sunday 25, Feb 2018

Sponsored Ad

Mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 11 utarabereye igihe, ikipe ya APR Fc yabonye ikarita itukura mu gice cya mbere itsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri stade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali. Ikipe ya APR Fc yatangiye igice cya mbere irusha Rayon sports ndetse igenda ibona amahirwe yo ku mipira y’imiterekano biza kuyihira ku munota wa 27 ubwo Hakizimana muhadjiri yafunguraga amazamu.
APR FC yari imaze gufungura amazamu yakomeje gusatira Rayon sports maze ku munota wa (...)

Sponsored Ad

Mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 11 utarabereye igihe, ikipe ya APR Fc yabonye ikarita itukura mu gice cya mbere itsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri stade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali.

Ikipe ya APR Fc yatangiye igice cya mbere irusha Rayon sports ndetse igenda ibona amahirwe yo ku mipira y’imiterekano biza kuyihira ku munota wa 27 ubwo Hakizimana muhadjiri yafunguraga amazamu.

APR FC yari imaze gufungura amazamu yakomeje gusatira Rayon sports maze ku munota wa 28 yongeye kuzamukana umupira Muhadjiri awuteye ukubita igiti cy’izamu.

Nubwo APR FC yasatiraga cyane Muhadjiri wari wahawe ikarita y’umuhondo ubwo yatsindaga igitego agakuramo umupira, yaje kwigusha mu rubuga rw’amahina ku munota wa 40 maze umusifuzi Hakizimana Louis amuha ikarita ya 2 y’umuhondo yavuyemo itukura.

Nyuma y’aho igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0 cya APR FC.Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isatira cyane kuko yakinaga n’abakinnyi 10 gusa ntiyabasha kwishyura iki gitego kuko umukino warangiye APR FC ibonye intsinzi ku gitego 1-0.

Abakinnyi basatira ku ruhande rwa Rayon Sports bitwaye nabi cyane kuko nubwo APR FC yari abakinnyi 10 ntibashoboye kubona ibitego ndetse Ismaila Diarra wari witezwe kuri uyu mukino yagiye mu kibuga asimbuye Irambona Eric.

Ikipe ya APR Fc ihise isimbura Rayon Sports ku mwanya wa 3 n’amanota 20 mu gihe Rayon Sports igumanye amanota 18.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Eric Rutanga, Usengimana Faustin, Niyonzima Olivier Seif, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Nahimana Shassir na Ismaila Diarra

APR FC: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Rugwiro Herve, Buregeya Prince, Imanishimwe Emmanuel, Nshimiyimana Amran, Rukundo Dennis, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Iranzi Jean Claude, Hakizimana Muhadjili na Issa Bigirimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa