skol
fortebet

APR FC yafatiye ibihano Sugira Ernest kubera ibyo yatangaje nyuma yo gusezerera Ethiopia

Yanditswe: Tuesday 22, Oct 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa APR FC bwafashe umwanzuro wo guhagarika rutahizamu Sugira Ernest kubera amagambo yatangaje nyuma y’umukino w’Amavubi na Ethiopia aho yavuze ko atisanga neza muri APR FC nkuko bigenda mu Mavubi.

Sponsored Ad

Nubwo APR FC iteruye ngo yemeze ibihano yahaye rutahizamu Sugira,yemeje ko izatangaza mu minsi iri imbere uko bingana.

APR FC yababajwe nuko Sugira Ernest yatangaje ko atisanga muri iyi kipe kandi ngo yaratanzweho byinshi kugira ngo abashe gukira imvune ikomeye yagize.

Sugira Ernest yababajwe no kubura umwanya wo gukina muri APR FC kuko kuva iyi shampiyona yatangira yakinnye umukino umwe wa AS Kigali,ntiyagaragara mu bakinnyi 18 ku mukino wa Bugesera FC n’uwa Etincelles FC kandi ari muzima.

Umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver yagize ati: “Nyuma y’uko Sugira atitwaye neza mu kibuga mu buryo bunogeye umutoza wa APR FC agahitamo kutamukoresha mu mikino 2 ya Shampiyona irimo uwa Bugesera Fc na Etincelles Fc,we akabwira itangazamakuru ko akinishwa yugarira muri APR FC ariyo mpamvu adatanga umusaruro kandi atari byo kuko umupira twese turawureba n’umwanya akina muri APR FC turawureba.

Yongeye kuvuga ko atisanga muri APR FC, ikipe yamufashe yirukanywe muri AS Vita Club, ikipe yamuvuje inshuro 2 mu gihugu no hanze amaze kuvunika kandi ikomeza kumuhemba adakina mu gihe cy’imyaka 2.

Kubera iyo myitwarire mibi yagaragaje ikipe ya APR FC yamufatiye ibihano muzamenyeshwa.”

Nyuma yo gufasha u Rwanda kwerekeza mu mikino ya CHAN 2020 izabera muri Cameroon,Sugira Ernest yabwiye abanyamakuru ati “Urebye muri APR FC umutoza ansaba ko nakina ntaha izamu ariko nkagaruka ngafasha umukinnyi wo hagati imbere y’abugarira b’ikipe duhanganye, mu gihe mu Mavubi nsabwa kubuza amahwemo ba myugariro nishakira ibitego.

Ikipe y’Igihugu n’ikipe isanzwe ni ibintu bibiri bitandukanye. Buri muntu agira aho yisanga, ni ko navuga. Niba ari ugukunda igihugu bindimo cyane nk’uko mu kirango cy’igihugu birimo, ntabwo babimpora. Nkunda ikipe y’igihugu, ni nayo nisangamo cyane. Nta kundi nyine ubwo n’ahandi bizagenda biza."

Mbere y’uko Sugira atangaza aya magambo yabwiye abanyamakuru ko atagikunda kuvuga byinshi kuri APR FC kuko ubushize byamugizeho ingaruka none birangiye n’ayo yavuze aziga atamuguye neza.

Ibitekerezo

  • Sugira yazize kuvugisha ukuri,hari abakinnyi benshi bakinira APR fc batayiyumvamo. bakurikiye agafaranga gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa