Kigali

APR FC yafatiye ingamba zikomeye abakinnyi n’abatoza kubera gutsindwa umusubirizo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 May 2019 Yasuwe: 5183

Kuri iki cyumweru ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwakoze inama y’igitaraganya yafatiwemo imyanzuro ikomeye irimo guhagarika by’igihe gito imishara y’abakinnyi kugira ngo bisubireho batware igikombe cy’Amahoro.

Abayobozi b’ikipe ya APR FC bafashe umwanya bagirana inama n’abakinnyi muri gahunda yo kureba icyakosorwa mu maguru mashya kugira ngo bongere basubire mu bihe by’intsinzi.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Inyarwanda abitangaza, muri iyi nama hafatiwemo ingamba zikarishye kugira ngo nibura iyi kipe izabone itike iyijyana mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu (Total CAF Confederation Cup) kuko amahirwe asigaye mu kuba batwara igikombe cy’Amahoro 2019.

Imwe mu myanzuro yafashwe n’Ubuyobozi bwa APR FC irimo ko:

1.Mu gihe APR FC itaratsinda Police FC mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona 2018-2019, abakinnyi bayo batazabona umushahara wa Gicurasi 2019 ku matariki basanzwe bamenyereye.

2.Mu gihe kandi ikipe ya APR FC yatakaza umukino ifitanye na Police FC ku wa 1 Kamena 2019, bazakomeza kubaho batabona umushahara kugeza igihe bazaba babashije gutwara igikombe cy’Amahoro 2019. Bitaba ibyo, ubwo bakazamenyeshwa ikizakurikira nyuma. Izi gahunda zirareba abatoza n’abakinnyi.

3.Muri iyi nama yitabiriwe n’abakinnyi bose ba APR FC usibye Issa Bigirimana rutahizamu w’iyi kipe bivugwa ko ashobora kuba ari hanze y’u Rwanda mu buryo butazwi n’ikipe bityo akaba agomba guhanwa mu gihe cya vuba.

4. Inama yanzuye ko kandi hari abakinnyi bagomba kuzasezererwa muri APR FC ubwo umwaka w’imikino uzaba urangiye kugira ngo bajye gushakira ahandi. Iyi ngingo izibanda cyane ku bakinnyi basoje amasezerano yabo bityo bakaba bari bategereje kubona andi nk’uko amakuru abihamya.

Iyi nama yabaye mu muhezo, kuko nta tangazamakuru ryari ryemewe cyangwa undi muntu udafite aho ahurira bya hafi n’iyi kipe,ntiyigeze ivuga ku kibazo cy’umutoza Zlatko Krmpotic kuko APR FC imwirukanye yamuha akayabo k’impozamarira kubera amasezerano bagiranye.

Iyi nama yaje ikurikirana nuko APR FC yatsinzwe na Espoir FC ibitego 2-1 byaje bikurikira gutsindwa na AS Muhanga ibitego 2-1.

Inkuru ya Inyarwanda.com

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Paul Pogba yandagaje bikomeye abafana ba Manchester United bamututse ku...

Kuwa Mbere w’icyumweru gishize nibwo bamwe mu bafana ba Manchester United...
26 August 2019 Yasuwe: 545 0

Rayon Sports yasezerewe muri CAF Champions League idatsinzwe

Igitego Rayon Sports yatsindiwe I Kigali na Nazar Hamid Nassir mu mukino...
25 August 2019 Yasuwe: 3192 5

Rayon Sports yamaze gutangaza abakinnyi 11 barayifasha guhangana na Al...

Harabura amasaha make ngo Rayon Sports icakirane na Al Hilal mu mukino wo...
25 August 2019 Yasuwe: 2829 1

Sugira Ernest wakiriwe nk’umwami yavuze ikintu cyamufashije kwitwara neza...

Rutahizamu wa APR FC,Sugira Ernest wongeye kugaruka mu bihe bye byiza...
25 August 2019 Yasuwe: 3283 0

Sarpong yatangaje ba myugariro babiri akunda cyane mu Rwanda n’igitego...

Rutahizamu Sarpong Micheal ukunzwe na benshi mu bakunzi ba ruhago...
25 August 2019 Yasuwe: 3740 0

Kayiranga Baptiste yakoresheje imyitozo ya nyuma muri Sudani aca amarenga...

Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports Kayiranga Baptiste yaraye akoresheje...
25 August 2019 Yasuwe: 3073 0