Kigali

APR FC yagaruye abakinnyi bayo bakomeye

Imikino   Yanditswe na: 12 September 2017 Yasuwe: 1286

Ikipe ya APR FC yamaze kugarura abakinnyi bayo bakomeye bayifasha mu bwugarizi barimo kapiteni Ngabonziza Albert na myugariro Nsabimana Aimable ndetse na Nkinzingabo Fiston bose bakoze imyitozo ku munsi w’ejo mu rwego rwo kwitegura umukino wa Police FC bafite mu mikino y’Agaciro development Fund.


Aba basore bari bamaze iminsi barwaye aho nk’umukinnyi Nsabimana Aimable atari yakagaruka mu ikipe ya APR FC nyuma y’umukino w’ikipe y’igihugu Amavubi yatsindaga Uganda mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike ya CHAN 2018.

Mu kiganiro umukinnyi Nsabimana Aimable yagiranye n’urubuga rwa interineti rw’ikipe ya APR FC yatangaje ko ameze kandi yiteguye kongera gukinira APR FC.

Yagize ati “Nibyo nari maze iminsi ndwaye kuva nava mu ikipe y’igihugu nari ntarongera kugaragara mu kibuga ariko ubu meze neza narakize ndishimye cyane kuba ngarutse mu kibuga nje gufatanya n’abagenzi banjye”.

Umukinnyi Nkinzingabo Fiston umaze iminsi afite ikibazo cy’umutsi wo mu itako yakoze imyitozo gusa yakoraga wenyine kuko atarakira neza.

Imikino y’Agaciro irakomeza kuri uyu wa Gatatu aho APR FC izakina na Police FC saa 16h00 mu gihe AS Kigali izahura na Rayon sport saa 18h00.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC y’abakinnyi 10 itsinze Rayon sports

Mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 11 utarabereye igihe, ikipe ya APR Fc...
25 February 2018 Yasuwe: 1018 0

Pogba utari kuvuga rumwe na Mourinho ashobora kuva muri Manchester...

Umukinnyi Paul Pogba ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Manchester United...
25 February 2018 Yasuwe: 923 0

Amakuru y’ingenzi ari kuvugwa muri Rayon Sports na APR FC ziracakirana uyu...

Benshi mu bakunzi ba Ruhago mu Rwanda bategerezanyije ubwuzu umukino...
25 February 2018 Yasuwe: 1318 0

Amikoro yatumye Muhire Hassan asezera muri Miroplast FC ishobora...

Umutoza mukuru w’ikipe ya Miroplast Muhire Hassan yamaze kwandikira ibaruwa...
25 February 2018 Yasuwe: 305 1

Rurangirwa wongeye gutanga kandidatire yo kuyobora FERWAFA yakoze mu jisho...

Rurangirwa Louis wongeye gutanga kanditature yo kwiyamamariza kuyobora...
24 February 2018 Yasuwe: 1566 0

Wenger yavuze amagambo mabi kuri Guardiola baracakirana kuri iki...

Umutoza w’ikipe ya Arsenal,Arsene Wenger yatangaje ko abavuga ko umutoza...
24 February 2018 Yasuwe: 1249 0