Kigali

APR FC yahagamwe na Musanze FC yongera kubabaza abakunzi bayo

Imikino   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 27 December 2017 Yasuwe: 125

Muri iyi minsi ishyamba si iryeru mu ikipe ya APR FC kuko yongeye kubura amanota 3 kuri uyu wa Gatatu mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona yari yakiriye Musanze FC kuri stade ya Kigali,ukarangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Benshi bakomeje kwibaza ikibura mui iyi kipe kuko iri gutenguha abafana bayo bitewe no kunganya ubutitsa kuri kuyirangwaho muri iyi minsi.
Nyuma yo kunanirwa gutsinda Amagaju FC yahawe ikarita itukura,APR FC inganyije na Musanze FC igitego 1-1 ndetse niyo yakibanje gitsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 53 w’umukino kiza kwishyurwa na Wai yeka kuri penaliti nyuma y’ikosa umunyezamu Ntaribi Steven yakoreye kuri Imurora
Djaphet. Ntaribi yafashe umupira biramunanira kuwugumana, Imurora ahita awufata maze uyu munyezamu aramukurura.

Kunganya kwa APR FC,kuyibujije gusatira Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona, dore ko iyo itsinda uyu mukino yari guhita ifata umwanya wa kabiri irushanwa inota rimwe na Kiyovu ifite 20 mu
mikino 10.

APR FC igumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 17, inyuma ya Kiyovu Sports ya mbere ifite amanota 20 na AS Kigali ya kabiri ifite amanota 18, mu gihe Rayon Sports ari iya kane n’amanota 15 ariko ikagira
umukino w’ikirarane. Jimmy Mulisa agiye kujya ku gitutu gikomeye kuko n’umwaka ushize yatakaje igikombe kubera kunganya ubutitsa aribyo biri kumubaho n’ubu ngubu.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

APR FC: Ntaribi Steven, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Rugwiro Herve (C), Nsabimana Aimable, Martin Fabrice Twizeyimana, Muhadjiri Hakizimana, Issa Bigirimana, Djihad Bizimana, Nshuti Innocent na Sekamana Maxime.

Abasimbura: Kimenyi Yves, Songayingabo Shaffy, Buteera Andrew, Itangishaka Blaise, Tuyishime Eric, Twizerimana Onesme na Nkinzingabo Fiston
Musanze FC: Mazimpaka Andre, Habyarimana Eugene, Kanamugire Moses, Hakizimana Francois, Mwiseneza Daniel, Munyakazi Youssuf, Peter Otema (C), Niyonkuru Ramadhan, Wai Yeka, Mudeyi Suleiman na Hakizimana Djaphet.
Abasimbura: Ndayisaba Olivier (GK) (22), Shyaka Philbert (14), Kimenyi Jacques (6), Barirengako Frank (15), Nduwayezu Jean Paul (13), Harerimana Obed (12) na Lomami Frank (11)

Remy Dusingizimana

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rwatubyaye yafashe indege imwerekeza muri Macedonia mu igeragezwa...

Myugariro Rwatubyaye Abdul yamaze gufata indege imwerekeza mu gihugu cya...
17 January 2019 Yasuwe: 1946 0

Rwatubyaye nawe yiyongereye ku rutonde rw’abakinnyi bagiye kuva muri Rayon...

Myugariro Rwatubyaye Abdul yamaze kubona ikipe muri Macedonia yitwa FC...
17 January 2019 Yasuwe: 2123 0

FC Barcelona yasekeje benshi kubera rutahizamu yatangaje ko...

Ikipe ya FC Barcelona yakoze agashya itangaza ko yifuza rutahizamu wa...
17 January 2019 Yasuwe: 2706 0

Chelsea yamaze kubona rutahizamu mushya wo kuyifasha guhangamura...

Ikipe ya Chelsea yamaze kumvikana na Juventus kugira ngo ibatize amezi 6...
17 January 2019 Yasuwe: 2665 0

Real Madrid yagaragarije urwango rukomeye Cristiano Ronaldo

Ikipe ya Real madrid yo muri Espagne yagaragaje ko itacyitaye kuri...
16 January 2019 Yasuwe: 3100 0

Umukinnyi Serge Aurier yatawe muri yombi azira gukubita umugore...

Myugariro w’ikipe ya Tottenham Serge Aurier yatawe muri yombi mbere...
16 January 2019 Yasuwe: 1825 0