skol
fortebet

APR FC yakatishije itike yo kwerekeza muri ¼ nyuma yo kwitsinda kwa Green Eagles

Yanditswe: Monday 08, Jul 2019

Sponsored Ad

APR FC yabimburiye andi makipe kwerekeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 nyuma yo kubona amahirwe, umukinnyi wa Green Eagles bakinaga akitsinda igitego.

Sponsored Ad

Nubwo abatahizamu ba APR FC bongeye kuyitenguha,ntibyayibujije kwerekeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza kuko igitego 1-0 Green Eagles yitsinze cyabaye imbarutso ikomeye.

Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no kuyobora umukino ku rwego rwo hejuru kwa APR FC ariko ba rutahizamu barimo Sugira Ernest na Byiringiro Lague ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye yo gutera mu izamu.

Nkuko byagenze mu mukino wa mbere,APR FC yagowe n’umunyezamu Sebastian Mwange wa Green Eagles wabereye ibamba abakinnyi ba APR FC akuramo amashoti yose yatewe.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

APR FC yasabwaga gutsinda ngo yerekeze muri ¼ cy’irangiza,yafunguye amazamu ku munota wa 59 w’umukino,ubwo Ombolenga yahinduraga umupira imbere y’izamu rya Green Eagles,Borface Sunzu aritsinda.

Ku munota wa 70 APR FC yashoboraga kubona igitego cya kabiri ariko rutahizamu Byiringiro Lague ananirwa gutsinda umunyezamu bari basigaranye bonyine.

APR FC yabashije kurinda iki gitego birangira itsinze umukino ndetse iyobora itsinda C n’amanota 6, Proline FC na Green Eagles banganya amanota 3 mu gihe Heegan FC ifite 0.

Uko imikino y’uyu munsi yagenze :
Group C

Green Eagles 0-1 APR FC
PROLINE FC 2-0 Heegan FC

Group D
GORMAHIA 2-1 AS Maniema
KMKM 0-2 AS PORTS





Ibitekerezo

  • Akogatego kamwe harigihe kazabura

    iri tsinda APR irimo na Muhanga yazamuka ari iyambere, aya makipe barikumwe ntanimwe yatwaye igikombe cya championa iwayo.

    avoka y’imbwa imanuka ihiye kbs, ndemeye. ikipe yitsinze igitego n’umwataka wari bugitsinde ubona asinziriye ataziyobijya niyo biva.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa