skol
fortebet

APR FC yakiriye neza umutoza wayo mushya,AS Kigali ikubitirwa I Musanze

Yanditswe: Monday 18, Feb 2019

Sponsored Ad

APR FC yongeye gushimangira ko ari umukandida ukomeye ku gikombe cya shampiyona y’uyu mwaka,kuko yasanze Amagaju FC ku kibuga cyayo,iyatsinda ibitego 2-1 mu gihe AS Kigali yatahanye agahinda kenshi yatewe na Musanze FC yayitsinze igitego 1-0.

Sponsored Ad

Mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda,ikipe ya APR FC yafashije umutoza wayo mushya Zlatko Krmpotic gutangira neza akazi ke,kuko yatsinze Amagaju FC ibitego 2-1 byose byinjiye mu gice cya mbere.

APR FC yaburaga abakinnyi benshi bakomeye barimo Migi,abanyezamu bayo babiri barimo Kimenyi Yves na Ntaribi Steven na Hakizimana Muhadjiri,yatsinze Amagaju ibitego 2-1 byinjiye mu gice cya mbere bitsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 2 na Imran Nshimiyimana kuwa 42 mu gihe Amagaju FC yatsindiwe na Ndikumana Tresor ku munota wa 37, kuri penaliti yateye nyuma y’aho Rugwiro Herve akoreye umupira mu rubuga rw’amahina.

Mu gice cya kabiri,APR FC yagerageje kurinda ibi bitego byayo cyane ko ikibuga cy’Amagaju FC ari kibi cyane,biyifasha gutahana amanota 3.

Uretse kuba APR FC yakiriye umutoza Zlatko Krmpotic,yanakiriye umukinnyi wayo Niyonzima Ally wayikiniye umukino wa mbere abanje mu kibuga.

Ku rundi ruhande, ikipe ya Musanze FC yiyubatse cyane muri iri soko riheruka gufungwa, yakiriye AS Kigali ya Masudi Djuma,iyitsindira ku Ubworoherane igitego 1-0 cyatsinzwe na Kambale Salita Gentil uherutse kuyerekezamo avuye muri Marines FC.

Mu mukino wa mbere w’umutoza Saidi Abedi muri Espoir FC,yakiriye Gicumbi FC iyinyagira ibitego 5-1.

APR FC ihamije umwanya wayo wa mbere n’amanota 38,ikurikiwe na Mukura VS n’amanota 31 mu gihe Rayon Sports ya 3 ifite 31.

Uko imikino iteganyijwe ku munsi w’ejo no kuwa Gatatu:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa