Kigali

APR FC yaguze umusore wari wamaze gusinyira Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: 11 August 2017 Yasuwe: 4767

Amakuru agera ku Umuryango ni uko umusore Bimenyimana Bonfils Caleb wari wasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 ndetse akifotoza mu myenda y’iyi kipe yamaze gusinyira ikipe ya APR FC mu gihe byavugwaga ko ari iwabo mu Burundi yitegura kuza gutangira imyitozo muri Rayon Sports.

Mu makuru umuryango wamenye ni uko uyu musore atigeze asinya amasezerano yuzuye kuko ngo ni imbanzirizamasezerano ndetse ntiyigeze ahabwa amafaranga yo kumugura yose na Rayon Sports. Bakimara kuganira uyu musore yahise yerekeza mu Burundi bivugwa ko aribwo yatangiye ibiganiro n’ikipe ya APR FC yari yaramufashije kubona ibyangombwa byo gukina nk’Umunyarwanda none inkuru imaze kuba kimomo ko uyu musore yahinduye ibitekerezo bye akerekeza muri APR FC.

Uyu musore ufite ababyeyi b’Abanyarwanda ntacyo aratangaza kuri aya makuru ndetse no muri APR FC ntabwo barabishyira ahagaragara cyane ko ikunze kugira ubwiru amakuru aba ayirimo.

Kugeza ubu turacyabakurikiranira aya makuru gusa benshi mu bakurikiranira hafi iyi kipe baremeza ko aya makuru ari impamo ko iyi ari indi gapapu ikomeye APR FC ikubise Rayon Sports.

Kugeza ubu ikipe ya APR FC imaze gusinyisha Sugira Ernest ndetse yazamuye abakinnyi 10 ibakuye mu ishuli ry’umupira w’amaguru.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble ngando

    niba abanyamakuru bafana kuriya foot yacu yararangiye.

    August 2017
  • chat_bubble kagabo

    Nibaza ko umuryango nk’ikinyamakuru twemera, mwakanditse inkuru mufitiye source. Ibi bintu byatangiye guhwihwiswa mugitondo cyo kuri uyu wagatanu kuwa 11/08/2017 n’umunyamakuru w’umufana wa APR FC witwa Axcel Rugangura. Ababikurikiranye basanze ari ibyo gufana byabimuteye, no gutesha umutwe rayon sportmuri rusange, bahereye ko ngo na Sugira Ernest yari yararambagijwe na rayon sport mbere. So, namwe murabyunva ntabwo umuntu yasinyira equipe ya APR FC adahari, ari i Burundi, kandi ikindi nuko nibaza ko kubaha amasezerano ku equipe y’ingabo z’igihugu cyacu twemera ni umuco wabo. Murakoze

    August 2017
  • chat_bubble aimablenkurunziza95@yahoo.com

    gasenyi erega ni abana nubwo bashaje ariko imbere yacu ni abana , tubaha abo byananiye tukabirukana nabo bakaduha abeza. kd ukurusha inyama agutwara ....... ahubwo nayo tuyishatse twayigura

    August 2017
  • chat_bubble Isaie

    Uyu mwana ko yaba atangiye ahuzagurika yazarangira vuba naho niba koko atari yakoze amasezerano yuzuye abayobozi b’inzibacyuho ba Rayon sport baba bararangaye bikomeye ryaba ari ikosa batakagombye kubabarirwa.

    August 2017
  • chat_bubble u

    birashoboka si ubwambere epr yaba inkoze mujisho

    August 2017

Inzindi nkuru

Biravugwa ko Lydia Ludic ishobora kurega Rayon Sports muri CAF iyishinja...

Amakuru adafitiwe gihamya aturuka mu Burundi ni uko ikipe ya Lydia Ludic...
23 February 2018 Yasuwe: 4523 1

Umupolisi yapfiriye kuri stade kubera gushyamirana kw’abafana

Umupolisi yishwe n’umutima ubwo yageragezaga guhosha imvururu zari hagati...
23 February 2018 Yasuwe: 1482 0

APR FC na Rayon Sports zahise zerekeza mu mwiherero wo kwitegura...

Mu rwego rwo gukaza imyiteguro y’umukino w’ishyiraniro uzabahuza,ikipe ya...
23 February 2018 Yasuwe: 833 0

Jose Mourinho yaciye amarenga ko adakunda Pogba

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yahobeye umunyamakuru...
23 February 2018 Yasuwe: 1316 0

Abakinnyi ba Rayon Sports bahigiye umuhigo abafana babo babakiriye mu buryo...

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Rayon Sports yakiriwe bidasanzwe n’abafana bayo...
23 February 2018 Yasuwe: 1232 1

Rayon Sports yakiriwe bidasanzwe I Kanombe [AMAFOTO]

Abafana ba Rayon Sports bayakiriye nka yezu I yerusalemu ubwo yavaga mu...
22 February 2018 Yasuwe: 1483 0