Kigali

APR FC yananiwe gutsinda Gicumbi FC yafatwaga nk’insina ngufi muri shampiyona

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 December 2018 Yasuwe: 2044

APR FC iyoboye shampiyona y’u Rwanda kugeza ubu,yananiwe gutsindira Gicumbi FC ibanzirirza iya nyuma kuri Stade ya Kigali yaherukaga kunyagirirwaho na AS Kigali ibitego 6-0,banganya 0-0.

APR FC yahabwaga amahirwe menshi mbere y’umukino,yaje yiraye ndetse umutoza ahindura benshi mu bakinnyi bagize ikipe ikunze kubanza mu kibuga,byarangira inganyije 0-0.

Mu mukino utitabiriwe cyane,amakipe yombi yananiwe gushimisha abafana ndetse umukino warangiye nta gusatirana gukomeye kugaragaye aho benshi bavuze ko umukino wari umeze nk’uwa gicuti.

Gicumbi FC ibaye ikipe ya kabiri ihagamye APR FC bakanganya 0-0,inyuma ya Bugesera FC yabikoze ku mukino w’umunsi wa 9 bakanganya igitego 1-1.

APR FC itaratsindwa muri shampiyona y’uyu mwaka, yabonye amahirwe menshi yo gutsinda mu gice cya mbere ariko ntibyayikundira gusa mu gice cya kabiri amakipe yombi yakinnye bya gicuti birangira anganyije 0-0.

Ku munota wa 81, Murenzi Patrick usatira aciye ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Gicumbi FC, yatunguye umunyezamu wa APR FC Ntaribi Steven, atera ishoti rikomeye rigana mu izamu, ku bw’amahirwe ya APR FC umupira ufata igiti cy’izamu.

APR FC yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bayo barimo myugariro Ombolenga Fitina na Rugwiro Herve, umunyezamu Kimenyi Yves na rutahizamu Bigirimana Issa,bafite imvune.

APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona igeze ku munsi wa 12 n’amanota 26 aho ikurikiwe na Police FC n’amanota 20 mu gihe Mukura VS na Rayon Sports zikurikiraho n’amanota 19.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ifoto Lionel Messi yifotoje n’umugore we ubwo bari bafite imyaka 10 yaciye...

Umukinnyi Lionel Messi n’umugore we Antonela Rocuzzo bongeye guca ibintu ku...
22 April 2019 Yasuwe: 3745 0

Lionel Messi yahishuye umukinnyi umwe rukumbi ku isi yatse umwambaro wo...

Lionel Messi usanzwe ari Kapiteni wa FC Barcelona ndetse n’ikipe y’igihugu ya...
22 April 2019 Yasuwe: 2921 0

Philippe Coutinho yaciye amarenga y’ikipe ashobora kuzerekezamo mu...

Umukinnyi Philippe Coutinho wa FC Barcelona wifuza kuyivamo mu mpeshyi...
22 April 2019 Yasuwe: 2603 0

Abababajwe n’urugomo rwakorewe abafana n’abasifuzi kuri Stade Amahoro Rayon...

Mu mukino w’ishyiraniro wabaye kuwa Gatandatu taliki ya 20 Mata 2019,bamwe...
22 April 2019 Yasuwe: 5510 3

Cristiano Ronaldo yaraye aciye agahigo katarakorwa n’undi mukinnyi ku...

Rutahizamu kabuhariwe Cristiano Ronaldo yaraye afashije ikipe ya Juventus...
21 April 2019 Yasuwe: 6040 0

Umutoza wa Manchester United yahaye ubutumwa bukomeye abakinnyi bayo...

Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer yatangaje ko nubwo...
21 April 2019 Yasuwe: 3171 0