skol
fortebet

APR FC yasezerewe mu gikombe cy’Amahoro yari itezeho amakiriro mu gihe Marines FC yatsinzwe ibanje kubiza icyuya Rayon Sports [UKO TOMBOLA YA ¼ YAGENZE]

Yanditswe: Sunday 16, Jun 2019

Sponsored Ad

Ikipe yaAPR FC yari iteze amakiriro ku gikombe cy’Amahoro kugira ngo izaserukire u Rwanda,yamaze gusezererwa nyuma yo kunganya na AS Kigali igitego 0-0 mu mukino wo kwishyura cyane ko yatsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza.Rayon Sports yabanje kubizwa icyuya na Marines FC, byarangiye iyitsinze ibitego 2-1 byiyongera kuri 1-0 yayitsinze mu mukino ubanza.

Sponsored Ad

APR FC imaze gutwara igikombe cy’Amahoro inshuro icyenda,yasezerewe rugikubita muri 1/16 uyu mwaka, aho yananiwe kwishyura igitego 1-0 yatsinzwe na Nshimiyimana Marc Govin mu mukino ubanza ku munota wa nyuma.

Mu mukino wo kwishyura waberaga kuri Stade ya Kigali.,APR FC yananiwe kwinjiza igitego mu izamu rya AS Kigali yaje mu mukino isabwa kunganya gusa,birangira amakipe yombi anganya 0-0.

Ku rundi ruhande Rayon Sports yari yaratsindiye Marines FC igitego 1-0 I Rubavu,yacyishyuwe hakiri kare ku munota wa 29 gitsinzwe Dusingizemungu Ramadhan bituma aba Rayons bahangayika cyane.

Rayon Sports yakomeje kurwana no kwishyura iki gitego cyane ko iri mu makipe adahirwa na penaliti, birangira itsinze ibitego 2 mu minota ya nyuma ibifashijwemo na Irambona Eric ku munota wa 77 na Manzi Thierry ku mutwe ku munota wa 87 nyuma ya coup franc yatewe neza na Rutanga Eric.

APR FC yasezerewe rugikubita,igomba gusenga cyane kugira ngo Rayon Sports itware iki gikombe cy’Amahoro kugira ngo izahagararire u Rwanda muri CAF Confederations Cup kubera ko yabaye iya kabiri muri shampiyona.

Nyuma y’imikino yo kwishyura ya 1/16 cy’irangiza,amakipe yageze muri ¼ ni : AS Kigali, Rayon Sports FC, Gasogi Utd, Etincelles FC, SC Kiyovu, Police FC, Gicumbi FC na Intare FC yahise atomborana byihuse.

Uko imikino y’uyu munsi yarangiye ndetse nuko Tombola yagenze:

AS Kigali FC 0-0 APR FC (Aggr 1-0)
Rayon Sports FC 2-1 Marines FC (Aggr 3-1)
Rwamagana City 0-0 Gasogi United (Aggr 0-1)
Etincelles FC 3-0 Hope FC (Aggr 5-2)

Tombola ya 1/4

19/06/2019
Etincelles Fc vs Police Fc
As Kigali vs Gasogi FC

20/06/2019
Rayon Sports vs Gicumbi Fc
Intare FC vs Sc Kiyovu


Rayon Sports yatsinze Marines FC yayibijije icyuya mu mukino wo kwishyura

Foto:IGIHE

Ibitekerezo

  • miri APR fc harimo ikibazo tu, sinumva ukuntu gitsindwa na Rayon kumunota wanyuma muri match baheruka guhura, aribyo bibagejeje aharindimuka kano kageni. muri APR fc bigomba guhinduka. gusa uyumwaka abarayon baribasizoye impande zose ,APR fc ntibyari kuyigwa amahoro.

    rayon nacyo irakinjyana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa