skol
fortebet

APR FC yasezereye abakinnyi 16 bamwe basamirwa hejuru n’ikipe ya Rayon Sports [URUTONDE]

Yanditswe: Friday 28, Jun 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC uyu munsi yakoze ibyo benshi batari biteze yirukana abakinnyi basaga 17 biganjemo amazina akomeye nka Migi,Amran,Kimenyi,Rugwiro,n’abandi nyuma yo kwitwara nabi mu mwaka w’imikino ushize bikababaza abayobozi.

Sponsored Ad

Abayobozi b’ikipe ya APR FC bafashe umwanzuro wo gusezerera aba bakinnyi kubera ko batagize icyo bayifasha mu mwaka w’imikino ushize yaba mu gikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro basezerewe muri 1/8.

Mu nama yateraniye ku nzu abakinnyi ba APR FC bakoreramo umwiherero,mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019, abayobozi ba APR FC babwiye abakinnyi batandukanye ko basezerewe.

Mu bakinnyi basezerewe muri APR FC harimo: Iranzi Jean Claude, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Amran, Issa Bigirimana, Mugiraneza Jean Baptiste, Ntaribi Steven, Ngabonziza Albert, Nsengiyumva Moustapha, Ntwari Evode, Rugwiro Herve, Rukundo Denis, Sekamana Maxime, Nshuti Dominique Savio, Rusheshangoga Michel na Kimenyi Yves (GK). Kimenyi Yves wari umunyezamu w’iyi kipe, Ngabonziza Albert Nshuti Dominique Savio , Nshimiyimana Amran,Iranzi Jean Claude.

Nyuma yo guhabwa amabaruwa abirukana,amakuru aravuga ko bamwe batangiye kurambagizwa n’andi makipe aho ku isonga bivugwa ko Rayon Sports iri kuganira n’abarimo umunyezamu Kimenyi Yves, Nshuti Savio na Sekamana Maximme.

Biravugwa ko Rayon Sports yahise ihamagara aba basore batatu kugira ngo ibasinyishe cyane ko abakinnyi bose birukanwe muri APR FC ari imari ikomeye.

Nshuti Dominique Savio ashobora kugaruka muri Rayon Sports yamuzamuriye izina mbere yo kwerekeza muri AS Kigali na APR FC yamusezereye. Abandi bakinnyi baba bari mu biganiro na Rayon Sports ni Rusheshangoga Michel, na Nizeyimana Mirafa.

Uretse 16 birukanwe,APR FC yatije abakinnyi 4 muri Marines FC barimo Itangishaka Blaise,Songayingabo Schaffy,Nshuti Innocent na Nkinzingabo Fiston.

APR FC izatangira CECAFA ikina na Proline kuwa 06 Nyakanga uyu mwaka,yasigaranye abakinnyi 10 barimo Ntwari Fiacre,Ombolenga Fitina,Imanishimwe Emmanuel,Buteera Andrew,Niyonzima Ally, Byiringiro Lague,Hakizimana Muhadjiri,Usengimana Danny,Sugira Ernest,Mugunga Yves.



Urutonde rw’abakinnyi basezerewe muri APR FC

Ibitekerezo

  • Aba bakinnyi ntabwo ari babi bahuye na managment nziza rwose batanga umusaruro Rayon sport nibasinyishe maze ubundi dushwanyaguze kahave..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa