skol
fortebet

APR FC yashenguwe no gutakaza igikombe cya Shampiyona yatsindiwe I Kigali na Espoir FC

Yanditswe: Saturday 25, May 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yaraye itwawe igikombe cya shampiyona na Rayon Sports,yatsinzwe na Espoir FC ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa 29, yakinnye byo kurangiza umuhango.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona utitabiriwe n’abafana benshi,APR FC yatsinzwe ibitego 2-1 mu gice cya kabiri na Espoir FC yambutse ishyamba rya Nyungwe ije kuyihimuraho dore ko mu mukino ubanza yayitsinze igitego 1-0 I Rusizi.

APR FC niyo yafunguye amazamu bwa mbere ku gitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri, ku munota wa 61 w’umukino mu gihe Espori FC yaje gutsindirwa igitego cyo kwishyura na Kyambade Fred ku munota wa 72 .

Ku munota wa 90 w’umukino, Espori FC yaje gutsinda igitego kabiri cyatsinzwe na Nkunzimana Sadi ku mupira yahawe neza na Kyambade Fred gituma itahana amanota 3.

APR FC yarangije igice kibanza cya shampiyona irusha Rayon Sports amanota 14 yose,yitwaye nabi mu mikino y’igice cya kabiri cya shampiyona,byatumye yose ayoyoka,birangira itwawe igikombe.

Mu gihe habura umunsi umwe ngo shampiyona irangire,Rayon Sports yatwaye igikombe irarusha APR FC manota 7,kuko ifite amanota 69 kuri 62 ya APR FC.

Uko imikino yabaye uyu munsi yagenze:

APR FC 1-2 Espoir FC
Marines 0-0 Sunrise
Kiyovu 0-0 Amagaju FC

Ibitekerezo

  • Harya aba nabo ngo bashakaga gutwara igikombe cya championnat?

    baracyarwaye ihungabana batewe na rayon ibakuramo ikinyuranyo cy’amanota 14 bwambere mumateka. mbabajwe n’ibifaranga agahishyi bashoye ngo baragura abakinnyi muri sigida no mubarabu. ubuse rayon ko bavugaga ngo n’injonjori zibakoz’ibiki!! bazikwiyemera gusa barangiza bakazimya impano z’abana babanyarwanda, ubu Xavio na Mangwende iyo baguma muri Rayon baba bakomeye cyane ariko iyo mbonye imikinire yabo murino minsi nicwa n’agahinda. hari nabazimye burundu nka Mustapha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa