Kigali

APR FC yasinyishije myugariro wa KCCA

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remmy 5 September 2017 Yasuwe: 831

Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha myugariro Rukundo Dennis wakinaga mu ikipe ya KCCA yo mu gihugu cya Uganda amasezerano y’imyaka 2.

Uyu musore yageze muri KCCA mu mpeshyi ya 2016 imukuye mu ikipe ya Maroons Fc yari imaze gusubira mu cyiciro cya 2,aje gufatanya na Ombolenga Fitina gukomeza ubwugariza bwa APR FC cyane cyane ku ruhande rw’iburyo.

Amakuru yo gusinyira ikipe ya APR FC Umuryango uyakesha urubuga rwa Facebook rw’ikipe ya KCCA aho mu gutangaza aya makuru rwamwifurije guhirwa mu ikipe nshya agiyemo.

Rukundo Denis ari mu bakinnyi bafashije KCCA kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup uyu mwaka, ndetse no gutwara igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’igihugu muri Uganda.

Rukundo Denis bivugwa ko avuka ku mubyeyi umwe w’umunyarwanda, ntiyigeze akinira ikipe y’igihugu cya Uganda nubwo ariho yatangiriye ruhago.

Author : Dusingizimana Remmy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble kagenzi

    Uko biri kose ni Umugande si Umunyarwanda. APR rero ishatse yakwemera ko ikinisha abanyamahanga aho kujya birirwa babeshya ngo bafite politiki yo gukinisha Abanyarwanda gusa! Uganda hari benshi bafite umubyeyi w`Umunyarwanda ariko ntibihita bivuga ko ari Abanyarwanda cyane ko ushobora gusanga n`uwo Rukundo nta Rwandan nationality yagiraga!!

    3 months ago

Inzindi nkuru

Real Madrid yatangaje igiciro ku ikipe ishaka Cristiano Ronaldo wongeye...

Ikipe ya Real Madrid yatangaje ko ikipe yifuza Cristiano Ronaldo igomba...
15 December 2017 Yasuwe: 155 0

Abapolisi begukanye imidari ya Bronze mu marushanwa ya Taekwondo

Sgt Birori Consolée na Cpl Ruterana Gilbert batwaye imidari ibiri ya Bronze...
15 December 2017 Yasuwe: 104 0

Amavubi azakorera umwiherero muri Tunisia mbere yo kwerekeza muri...

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Nzamwita...
15 December 2017 Yasuwe: 86 0

Ronaldinho yatangaje akazi yifuza gukora nyuma yo gusezera ku mupira...

Umunya Brazil Ronaldinho Gaucho wafashije iki gihugu gutwara igikombe cy’isi...
15 December 2017 Yasuwe: 176 0

Pogba yashyize hanze amafoto agaragaza inyogosho idasanzwe yiyogoshesheje

Umukinnyi w’ikipe ya Manchester United Paul Pogba yashyize hanze amafoto...
15 December 2017 Yasuwe: 233 0

Karekezi yishimiye gutombora ikipe ya Lydia Ludic mu mikino ya CAF...

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yatangaje ko yishimiye...
15 December 2017 Yasuwe: 206 0