skol
fortebet

APR FC yasinyishije Ntwari Evode inongerera amasezerano abakinnyi 9

Yanditswe: Wednesday 19, Sep 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC ikomeje kwiyubaka kuko yamaze gusinyisha umwe mu bakinnyi bakiri bato bari kuzamuka neza, Ntwari Evode wasoje amasezerano n’ ikipe ya AS Kigali yakiniraga mu mwaka w’imikino ushize.

Sponsored Ad

Ntwari Evode ukiri muto,yazamukiye mu Isonga FC hanyuma AS Kigali iramusinyisha none birangiye amasezerano y’imyaka ibiri.

APR FC yongereye amasezerano abakinnyi 9

Ntwari Evode abaye umukinnyi wa gatatu APR FC isinyishije nyuma ya Rusheshangoga Michel na Nizeyimana Mirafa baheruka kuyisinyira.

Uretse kugura Evode,APR FC yongereye amasezerano mashya abakinnyi 9 barimo abanyezamu bayo Kimenyi Yves na Ntalibi Steven, Imanishimwe Emmanuel, Buregeya Prince,Songayingabo Nshimiyimana Amran, Itangishaka Blaise na Byiringiro Lague.

Mu minsi ishize nibwo APR FC yongereye amasezerano Buteera Andrew wifuzwaga n’amakipe yo muri Tanzania arimo Azam FC ndetse irifuza kongerera amasezerano Bigirimana Issa.

APR FC yatangiye imyitozo hakiri kare,iheruka kunganya na As Muhanga ibitego 2-2,mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Muhanga ku Cyumweru.

APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League y’umwaka utaha,ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo izabashe kugera kure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa