skol
fortebet

APR FC yasinyishije Sibomana Abouba wakinaga muri Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 04, Oct 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha umusore Sibomana Abouba wari umukinnyi wa Rayon Sports mu mwaka ushize amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu musore wari umaze igihe kirekire adakina kubera imvune, yaje muri Rayon Sports mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yari avuye muri Gor Mahia gusa kubera imvune ntiyakiniye Rayon Sports byatumye iyi kipe imukura mu bakinnyi izakoresha muri uyu mwaka w’imikino none birangiye asinyiye ikipe ya APR FC.
Inkuru yo gusinyira APR FC ku musore Abouba yatangiye kuvugwa (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha umusore Sibomana Abouba wari umukinnyi wa Rayon Sports mu mwaka ushize amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu musore wari umaze igihe kirekire adakina kubera imvune, yaje muri Rayon Sports mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yari avuye muri Gor Mahia gusa kubera imvune ntiyakiniye Rayon Sports byatumye iyi kipe imukura mu bakinnyi izakoresha muri uyu mwaka w’imikino none birangiye asinyiye ikipe ya APR FC.

Inkuru yo gusinyira APR FC ku musore Abouba yatangiye kuvugwa ubwo umusore Ombolenga Fitina usanzwe ari murumuna wa Sibomana yasinyiraga APR FC none birangiye inkuru ibaye impamo.

Mu kiganiro umutoza Jimmy Mulisa yagiranye na Radio 10 yemeje aya makuru ndetse avuga ko Sibomana atarakira neza gusa mu minsi iri imbere azagaragara muri APR FC.

Uyu musore agiye gufasha ubwugarizi bwa APR FC cyane cyane ku ruhande rw’ibumoso rusanzwe rukinaho umusore Manishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa