Kigali

APR FC yasinyishije umukinnyi wa Gatanu uturutse muri Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 August 2019 Yasuwe: 5330

Ikipe ya APR FC imaze gusinyisha amasezerano y’imyaka 2 umukinnyi wo hagati Bukuru Christophe asatira wari umaze umwaka mu ikipe ya Rayon Sports.



Bukuru uri mu bakinnyi bafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize, yamaze gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Bukuru akimara gusinyira APR FC yatangarije urubuga rwa APR FC ko yishimiye cyane kujya muri APR FC yahoze arota kuzakinira.

Yagize ati “Nabyakiriye neza, APR FC ni ikipe nziza, nzakora ibishoboka byose nitange mfatanyije n’abagenzi banjye tuyifasha muri byinshi. Ni ikipe nahoraga nifuza kuzakinira ubu navuga ko inzozi zanjye zibaye impamo n’ubwo atariho nifuza kugarukira”.

Bukuru yageze muri Rayon Sports avuye muri Mukura VS aho yari mu bakinnyi basimbura bafashaga Robertinho guhindura umukino.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Munyaneza Didier yatangiranye imbaraga zidasanzwe Tour du Senegal ahita...

Umunyarwanda Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe yitwaye neza mu gace ka...
12 November 2019 Yasuwe: 441 0

Cristiano Ronaldo ashobora kumara imyaka 2 adakina kubera amakosa akomeye...

Rutahizamu w’ikipe ya Juventus,Cristiano Ronaldo ari mu mazi abira kubera...
11 November 2019 Yasuwe: 5444 0

Umunyarwanda yegukanye umwanya wa 2 muri Marathon yaberaga mu...

Umunyarwanda Muhitira Felicien bakunzwe kwita ‘Magare’ ukina imikino...
11 November 2019 Yasuwe: 1761 0

Lacazette yatangaje impamvu ikomeye iri gutuma Arsenal itsindwa...

Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal,Alexandre Lacazette yatangaje ko impamvu iri...
11 November 2019 Yasuwe: 3841 0

Cristiano Ronaldo yakoze igikorwa kigayitse nyuma yo kongera gusimbuzwa...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yatangiye guhangana n’umutoza Maurizio Sarri...
11 November 2019 Yasuwe: 5639 0

Uwari umutoza w’abanyezamu mu ikipe ya Rayon Sports yasimbuwe byagateganyo...

Uwari umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports, Hannington Kalyesubula...
11 November 2019 Yasuwe: 2043 0