skol
fortebet

APR FC yasinyishije umutoza w’Umwarabu izajya ihemba akayabo k’amamiliyoni

Yanditswe: Sunday 14, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC y’ubukombe mu Rwanda yamaze gusinyisha umutoza w’Umunya Maroc witwa Adil Mohammed Erradi amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa yemera kuzajya imuhemba akayabo ka miliyoni zisaga 18 FRW ku kwezi.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Funclub.rw abitangaza, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu nibwo Adil yashyize umukono ku masezerano y’umwaka ushobora kongerwa atoza APR FC, akazajya ahabwa umushahara wa miliyoni 18 buri kwezi ndetse akazatangira akazi muri Kanama uyu mwaka.

Uyu mutoza umaze iminsi mu Rwanda areba imikino ya APR FC yemeye kuyitoza ariko asaba kwizanira umutoza wungirije arabyemererwa bituma Jimmy Mulisa agirwa umutoza wa gatatu.

Adil Mohammed Erradi w’imyaka 40,ni umunya Maroc wavukiye mu Bubirigi watoje amakipe atandukanye ku mugabane w’i Burayi no muri Afurika.

Adil Mohamed Erradi yatoje amakipe y’abana U 13 na U21 ya Racing club de Scaarbeek yo mu Bubirigi kuba muri 2006-2011, anatoza amakipe y’abana muri FC Brussels muri 2011-2013 aho yaje no kugirwa diregiteri wa siporo muri iyi kipe uwo mwaka.

Muri Afurika,Adil yatoje ikipe ya ya Bechem United yo muri Ghana muri 2016 amezi atandatu, yerekeza muri Raja Cassablanca muri 2017 nk’umutoza wungirije.Uyu mugabo yanashinzwe iterambere ry’abana mu ishirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc.

Adil Mohammed Erradi yagaragaye ku mikino ya CECAFA Kagame Cup ya APR FC mu minsi ishize none birangiye imuhaye akazi ko kuyibera umutoza mukuru.

Ibitekerezo

  • naze tumwirukanishe
    abarayon nibamutsinda kabiri bazamusubizayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa