skol
fortebet

APR FC yatangiye neza AZAM Rwanda Premier League 2018/2019

Yanditswe: Friday 19, Oct 2018

Sponsored Ad

Hakizimana Muhadjiri na APR FC batangiye neza AZAM Rwanda Premier League 2018/2019 batsinda Amagaju ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo,kuri uyu wa Gatanu taliki ya 19 Ukwakira 2018.

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yabanje guhabwa igikombe cya shampiyona yatwaye umwaka ushize,yatangiye itsinda Amagaju ibitego 2-0 byose byinjiye mu gice cya mbere cy’umukino.

Amagaju yatangiye ahuzagurika,yahise atungurwa na APR FC yari ifite ibyishimo byo guhabwa igikombe yatsindiye,maze ku munota wa 10 Hakizimana Muhadjiri afungura amazamu.

APR FC ntiyatinze kwinjiza igitego cya kabiri,kuko ku munota wa 18 Nshuti Dominique Savio yinjije igitego cyiza cyane nyuma yo gucenga ba myugariro b’Amagaju, agatera ishoti rikomeye.

Amakipe yombi yahise atuza, ndetse APR FC yari yakiriye umukino ndetse iri imbere y’abakunzi bayo,ntiyongera gusatira byatumye umukino urangira ari ibitego 2-0.

Umutoza Ljubomir Petrovic wa APR FC yahaye umwanya abasore 2 iyi kipe iherutse kugura,Nsengiyumva Mustapha na Ntwari Evode binjira mu kibuga basimbuye mu gice cya kabiri cy’umukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa