skol
fortebet

APR FC yateye intambwe ikomeye iyiganisha ku gutwara igikombe cy’irushanwa rya Gisirikare

Yanditswe: Tuesday 20, Aug 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC ihagarariye igisirikare cy’u Rwanda mu mikino ihuza ingabo zo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba,yanyagiye igsirikare cya Tanzania, TPDF ibitego 3-1 mu mukino wa 3 yatsinze yikurikiranya.

Sponsored Ad

APR FC ihagaze neza cyane,ikomeje guhana yihanukiriye aya makipe ya gisirikare yo muri aka karere ka EAC kuko nyuma yo gutsinda ikipe ya UPDF ya Uganda n’iya FDNB ihagarariye igisirikare cy’Uburundi,yatsinze n’ihagarariye igisirikare cya Tanzania, TPDF uyu munsi.

APR FC yafunguye amazamu ku munota 07 w’umukino ibifashijwemo na Sugira Ernest.Mbere yo kujya kuruhuka yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 43 gitsinzwe na Ishimwe Kevin.

Sugira Ernest yatsinze igitego cya 3 ku munota wa 64 kiba icya kane muri iri rushanwa rimaze kumuzamurira icyizere.

Uyu rutahizamu wari umaze hafi umwaka ari mu mvune yahawe icyizere n’abatoza bashya ba APR FC none mu mikino 3 gusa amaze gukina,yayitsinzemo ibitego 4.APR FC izigamye ibitego 6 muri iyi mikino 3.

APR FC yateye intambwe ikomeye iyigeza ku gikombe kuko nyuma yo kugira amanota 9 ku 9 isabwa kunganya gusa n’ikipe ihagarariye igisirikare cya Kenya mu mukino wayo wa nyuma kugira ngo yegukane igikombe.

APR FC n’iya mbere n’amanota 9, Tanzania iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 6, Kenya 4, Burundi 3 naho Uganda 1. APR FC izakina umukino wayo wa kane kuwa gatanu tariki 23 Kanama 2019.


Ibitekerezo

  • Ariko abanyamakuru murasetsa ngo yanyagiye ? ni ukobanyagira ? ubundise ayomakipe ko ari ibibonobono hari irikurwego Rwa APR? Imeze nk’irikwikirigita igaseka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa