skol
fortebet

APR FC yatsinze Rayon Sports iyitwara igikombe cy’intwari 2019

Yanditswe: Friday 01, Feb 2019

Sponsored Ad

APR FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 ku munsi wa nyuma w’igikombe cy’intwari igitego 1-0,biyifasha kwegukana igikombe cy’uyu mwaka n’amanota 6.

Sponsored Ad

Nyuma y’umukino wa shampiyona APR FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-1 bikaza kuvugwa ko umusifuzi yayifashije,Rayon Sports yaje muri uyu mukino ishaka kuyihimuraho ariko ntibyayikundiye kuko yongeye gutsindwa igitego 1-0.

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 27 ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio,nyuma y’umupira mwiza yahawe na Bigirimana Issa waciye mu rihumye ba myugariro ba Rayon Sports barimo Rutanga Eric na Manzi Thierry.

Rayon Sports yahise itangira gukina umupira wo hasi no gukora uburyo bw’igitego byatumye ku munota wa 34 benshi bikanga penaliti nyuma y’aho Sarpong yaserebekewe mu rubuga rw’amahina Manishimwe Emmanuel ariko umusifuzi Uwikunda Samuel avuga ko nta kosa ryabaye.

Ku munota wa 46 Rayon Sports yabonye uburyo bwiza cyane ubwo umunya Ghana yasigaranye n’umunyezamu Kimenyi Yves benshi bazi ko yaraririye,amutera ishoti rikomeye uragenda ukubita umutambiko w’izamu uragaruka.Ubu buryo nibwo bwarangije igice cya mbere cy’umukino.

APR FC yatangiye igice cya kabiri iri ku rwego rwo hejuru cyane ndetse igerageza gushaka igitego cya kabiri kugira ngo irangize umukino ariko amahirwe ntiyayikundira.

Ku munota wa 62 Bigirimana Issa yasize myugariro wa Rayon Sports Habimana Hussein, aroba umunyezamu Mazimpaka ariko umupira uca ku ruhande gatoya.

APR FC yakomeje gukambika imbere y’izamu rya Rayon Sports byatumye ku munota wa 63 ibona coup franc nziza cyane yatewe na Muhadjiri umunyezamu Mazimpaka ayikoraho igarurwa n’umutambiko w’izamu.

Bigirimana Issa yongeye guca mu rihumye Habimana Hussein asigarana n’umunyezamu Mazimpaka Andre ku munota wa 70,ateye umupira awukuramo ujya muri koluneri.

Kuva ku munota wa 60 kugera kuwa 70,ikipe ya APR FC yasatiriye Rayon Sports cyane ndetse yakagombye kuba yabonye igitego cya kabiri ariko ntibyayikundiye.

APR FC ntiyigeze yemerera Rayon Sports ko yugariza izamu ryayo byatumye irangiza uyu mukino iyirusha gutera mu izamu ndetse inayitsinze.

Ku ruhande rwa Rayon Sports bagowe no guhuza umukino ndetse ubusatiriza bwayo no hagati bari ku rwego rwo hasi cyane ku buryo kubasha guhuza umukino byagoranye.

Amakipe yombi yakinnye uyu mukino adafite abakinnyi b’imena kuko Rayon Sports itari ifite Fabrice Mugheni na Eric Irambona bavunitse na Manishimwe Djabel wahagaritswe mu gihe APR FC yo yakinnye idafite kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Sugira Ernest bavunitse.

Gutakaza abakinnyi benshi bajya hanze bikomeje gukora kuri Rayon Sports kuko bituma umutoza Robertinho ajya mu ihurizo ryo kuzana abandi bashya, ntibyorohe guhuza umukino.

Icyagaragaye muri uyu mukino,ni uko bizagora Rayon Sports kuzongera kwigaranzura APR FC igihe cyose itarabasha gutegura ikipe ihoraho ndetse igomba kumarana igihe kinini,kuko kuri ubu Rayon Sports isigaye irerera amakipe yo hanze.

Rayon Sports yasabwaga kunganya uyu mukino igatwara igikombe cy’intwari uyu mwaka, kuko AS Kigali yari yanganyije na Etincelles igitego 1-1 mu mukino wabanje ariko byarangiye itsinzwe.

APR FC itwaye iki gikombe ifite amanota 6,ikurikiwe na AS Kigali n’amanota 5 mu gihe Rayon Sports yabaye iya 3 n’amanota 4,Etincelles FC iba iya 4 n’inota 1.


Savio yababaje Rayon Sports yahozemo

Amafoto : Igihe

Ibitekerezo

  • Bibaho muri foot ball, ntamwana usya aravoma abareyo mwihangane kko iyo mudutsinda ntitwari kubakira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa